skol
fortebet

Menya ibintu 7 biza ku isonga umukobwa yitaho kureba ko ufite igihe abona umushaka.

Yanditswe: Wednesday 27, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Iyo umusore yegereye umukobwa bigaragara ko ashaka kumutereta cyangwa amushakaho urukundo hari ibintu we ahita yitaho kureba niba ubifite birimo kuba aseka neza , afite igihagararo ndetse n’ibindi.

Sponsored Ad

Ubu busesenguzi yihutira gukora mu minota mike abakobwa n’abagore benshi babuhuriyeho.

Ntabwo butwara igihe kinini akwigaho ahubwo bifata igihe gito gishoboka.
Ibi bintu bukurikira abakobwa n’abagore babyitaho iyo muhuye akabona ko hari icyo umushakaho:

1.Imiterere y’umubiri wawe

Imiterere y’umubiri wawe iba ivuze ikintu kinini kuri we. Abakobwa n’abagore benshi bakunda umusore wubatse umubiri.
Bityo rero iyo muhuye yita kureba ibiro byawe n’ingano yawe.

2.Isura

Iki ni igice abakobwa n’abagore bakunda kwitaho.
Iyo abonye ufite mu maso hakurura atangira kukwiyumvamo kabone n’ubwo waba uri muto muto.
Iyo abonye ufite mu maso hagaragara nabi kukwiyumvamo biva kure.
Mu bintu yita kureba mu maso harimo ubwanwa, amaso, umusatsi, umunwa,…

3.Uko ugaragara

Hano harimo uko wifata, uko ukora umusatsi, imigaragarire yawe muri rusange.
Hano kandi n’imyambarire nayo ayitaho cyane.

4.Icyizere

Ucyivuga ijambo rya mbere riba rihagije guhita icyizere wifitiye kigaragara.
Buri mukobwa cyangwa umugore akururwa n’icyizere yakubonyemo.

5. Ibiganiro

Igihe utagira ibiganiro ngo abyishimire kukwiyumvamo biba biri kure kabone n’ubwo yaba yanyuzwe na bimwe byavuzwe ruguru.
Nta mukobwa cyangwa umugore wifuza ikintu kimubangamiye.

6.Gusetsa
Abakobwa bakunda umuntu ubaganiriza bakishima. Igihe ugira ibiganiro ushobora kumusetsa biroroha kwigarurira umutima we.

7.Inseko

Uburyo useka kuri we abona koko niba uri umwizerwa cyangwa uri indyarya.
Iyo akubonamo ko wakwizerwa byoroha kukwiyegurira.

Wowe wibwiraga ko umukobwa cyangwa umugore afata igihe kinini akwigaho siko bimeze ahubwo atangira bwa mbere mugihura.

Ibi rero bakaba byafasha wowe ugiye kwinjira cyangwa ugiye gushaka umubano n’uko wakwitwararika.

Refe:elcrema.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa