skol
fortebet

Menya uburyo bwiza wafatamo umubyeyi utwite

Yanditswe: Monday 19, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rimwe na rimwe usanga mu muryango hari igihe umugore utwite umuntu abura uko amwitaho, bitewe nuko atabishaka ahubwo yabuze uburyo yamwitaho kugira ngo abashe kumererwa neza mu mutima, ariko hari ibyo umugore wawe atwite akarushaho kumererwa neza.

Sponsored Ad

Murinde icyamuhungabanya

Imiterere y’umwana utaravuka akenshi ishingira ku miterere ya nyina umutwite, ukwiriye kwirinda kunaniza cyangwa kugora umugore wawe mu gihe atwite, shaka uburyo yajya aseka kenshi gashoboka, ahore yishimye kandi ujye uhora wizeye neza ko umugore wawe ari kure y’ibimuhungabanya byose.

Jya umubwira ko ari mwiza

Inda atwite iba yahinduye umubiri we cyane, umubiri we ugaragaza impinduka nyinshi kandi akaba munini mu gihe gito. nk’umugabo we rero gerageza umufashe kumva ko ari mwiza, mwereke ko impinduka zabaye ku mubiri we zamugize mwiza kurushaho, jya ushimagiza ubwiza bwe, jya umukoraho umushimashima ku buryo yiyumvamo amarangamutima y’urukundo, jya utega amatwi ibyo yifuza kandi umwumve cyane, jya utuma yiyumva ko ari uw’agaciro, kandi umwereke ko ari we wenyine ukunda.

Jya wiyumvamo ibyuyumviro bye

Mu gihe ubona ari gukora ibintu bidasobanutse, arakazwa n’ubusa, cyangwa asa naho aBoldjagaraye ugereranyije n’uko yari asanzwe, jya ugerageza kumutega amatwi. Abagore benshi iyo batwite bagira imisemburo ikabije, ibyo akenera byose ni uko umwitaho, jya umuguyaguya umubwira amagambo meza yuzuye urukundo, jya umusekera, umusome, umuhobere kandi umukorakoraho agubwe neza kuko atwite umwana wawe.

Jya umugaburira

Umugore utwite akenera kurya kenshi, jya umushakira ibyo akunda kandi umenye niba yahaze, iyo umugaburira uba ugaburiye umwana wawe, bityo rero jya ushaka uko yakwishimira ibyo ari kurya.

Jya ukunda kumwandikira ubutumwa bugufi, kandi umwandikire amagambo y’urukundo, jya umutereta nubwo ari umugore wawe kandi umwereke ko umwitayeho mu rukondo kuko umugore mwiza avamo umubyeyi mwiza.

Jya uba umwizerwa

Abagabo benshi iyo babonye abagore babo batwite bakunda kubatererana bakumva ko bataba bakibikoza, wibura ubwenge ngo ute umugore w’ibihe byose ngo ushidukire abo mu marana agahe gato. Impano ya mbere irenze izindi umugore yakwishimira mu gihe atwite ni ukumwerekako yakugirira ikizere kandi ko atari wenyine
Refe:cratedwithlove.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa