Guverinoma ya Mexique yakoze pariki nini yo munsi y’ amazi igizwe n’ inyamaswa zo munsi y’ amazi amoko arenga 100, arimo nyamurwa(whales), utunyamasyo n’ izindi.
Iyi pariki iri ku buso bungana na kilometero kare ibihumbi 150 niyo pariki nini yo muri ubu bwoko. Iherereye mu gace k’ ibirunga mu magepfo ya Mexique.
Nk’ uko BBC yabitangaje muri iyi pariki yo mu mazi nta muntu wemerewe kuhakorera ibikorwa by’ uburobyi, ndetse hahora ubwato bugenzura umutekano w’ izo nyamaswa.
Iyi pariki yashyizweho (...)

Iyi pariki yashyizweho n’ itegeko ryashyizweho umukono na Perezida wa Mexique Enrique Pena Nieto.
Izi nyamaswa ntabwo zemerewe kuva muri iki gice ngo zitembere mu yandi mazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *