skol
fortebet

Mike Tyson wamamaye mu mikino y’iteramakofe yakubise umugenzi ubwo bari mundege

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mike Tyson wabaye ikirangirire mu mukino w’iteramakofe ku isi yagaragaye akubita umugenzi bari kumwe mu ndege bivugwa ko yari amuteye icupa ry’amazi.

Sponsored Ad

Mike Tyson yagaragaye akubita umuntu ubwo bari mu ndege bivugwa ko uwo muntu ariwe wendereje Mike akamutera icupa ry’amazi.

Amashusho agaragaza iyo mirwano, yashyizwe hanze na TMZ Sports. Yafatiwe mu ndege ya JetBlue i San Francisco. Agaragaza umugabo uri gukubita mugenzi we wari wicaye mu ntebe y’inyuma.

Muri ayo mashusho kandi humvikanagamo ijwi ry’umuntu ushaka kubakiza ubwo yavugaga ngo ’Hy Mike’.

Muri iyo mirwano bivugwa ko hari ababigizemo uruhare, kuri bu babiri muri bo bafunzwe ndetse ngo umwe yari yakomeretse bikomeye ariko kugeza ubu nta makuru yandi aratangazwa avuga uko amerewe.

Ibi byabaye ubwo Tyson yari mu gikorwa cyo kwamamaza Urumogi rwe ku wa Gatatu i San Francisco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa