skol
fortebet

Minisitiri amerewe nabi kubera kugira inama abagabo yo gukubita abagore babo bafunze umutwe

Yanditswe: Saturday 19, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri wo Malaysia yateye benshi umujinya nyuma yo kugira inama abagabo bo muri icyo gihugu yo gukubita abagore babo "binangiye" kugira ngo babereke ko nta mikino bagira..
Minisitiri wungirije ushinzwe ibibazo by’umugore muri Malaysia, Siti Zailah Mohd Yusoff, amerewe nabi ashinjwa gushyigikira ihohoterwa rikorerwa mu ngo aho yashishikarije abagabo gukubita abagore babo kugira ngo berekane ko bakaze kandi ko "bashaka ko abagore bahinduka."
Muri videwo y’iminota ibiri yashyizwe kuri (...)

Sponsored Ad

Minisitiri wo Malaysia yateye benshi umujinya nyuma yo kugira inama abagabo bo muri icyo gihugu yo gukubita abagore babo "binangiye" kugira ngo babereke ko nta mikino bagira..

Minisitiri wungirije ushinzwe ibibazo by’umugore muri Malaysia, Siti Zailah Mohd Yusoff, amerewe nabi ashinjwa gushyigikira ihohoterwa rikorerwa mu ngo aho yashishikarije abagabo gukubita abagore babo kugira ngo berekane ko bakaze kandi ko "bashaka ko abagore bahinduka."

Muri videwo y’iminota ibiri yashyizwe kuri Instagram, uyu minisitiri wungirije yabanje kugira inama abagabo "guhana" abagore babo "binangiye" baganira.

Yakomeje avuga ko niba abagore badahinduye imyitwarire, noneho abagabo bagomba kumara iminsi 3 batararana nabo.

Yakomeje avuga ko niba umugore agikomeje kwanga inama cyangwa guhindura imyitwarire, umugabo ashobora gukoresha imbaraga, akamukubita yitonze, kugira ngo yerekane ububasha bwe ndetse ko ashaka ko ahinduka.

Uyu Minisitiri akaba n’umudepite mu ishyaka rya kisilamu rya Pan-Malaysia, na we yasabye abagore kutavugana n’abagabo babo keretse babiherewe uburenganzira.

“Muvugane n’abagabo banyu igihe batuje, barangije kurya, basenga kandi baruhutse. Iyo ushaka kugira icyo uvuga, ugomba kubanza gusaba uruhushya."

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore, Itsinda rihuriweho mu kwimakaza uburinganire, ryashinje Siti Zailah "gushyigikira" ihohoterwa rikorerwa mu ngo kandi basaba ko yakurwa ku mirimo ye.

Mu magambo yabo bagize bati: "Minisitiri wungirije agomba kwegura kubera ko yoroheje ihohoterwa rikorerwa mu ngo kandi ari icyaha muri Malaysia, ndetse no gukwirakwiza ibitekerezo n’imyitwarire inyuranye n’ihame ry’uburinganire."

Nanone,uyu mu minisitiri wungirije yanenzwe ku bitekerezo bye yatanze muri 2020 byateye umujinya benshi aho yasabaga abagore “kwakira,kwihanganira no kubabarira” abagabo babo babakubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa