skol
fortebet

Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we wa Sri Lanka yagombaga kwambika ikamba

Yanditswe: Saturday 10, Apr 2021

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Sri Lanka yataye muri yombi Miss World Caroline Jurie,kubera gukomeretsa mugenzi we wagombaga kwambikwa ikamba rya Sri Lanka bari ku rubyiniro.

Sponsored Ad

Pushpika De Silva watsindiye kuba "Miss Sri Lanka"ku Cyumweru ndetse uyu Jurie niwe wagombaga kumwambika ikamba ariko yanga kurimwambika amushinja ko yatandukanye n’umugabo.

Uyu Jurie yakoze amahano yanga kwambika Kamba De Silva avuga ko adakwiriye kwambara ikamba kubera ko yatandukanye n’umugabo.

Miss Sri Lanka ni kamwe mu duce tugize Miss World irushanwa rya Miss World yo mu bagore bubatse ingo.Ibihugu byatoye abo ba miss bihurira hamwe bigatora Miss World.

Miss Pushpika De Silva w’imyaka 31 yegukanye ikamba rya 2020/2021 mu muhango wabereye ahitwa Nelum Pokuna Mahinda Rajapaksa muri Colombo,kuwa 04 Mata 2021.

Ubwo bahamagaraga Miss Caroline Jurie wari watwaye ikamba riheruka,yahise afata mikoro avuga ko igisonga cya mbere aricyo kigombwa kwambara ikamba kuko afite umugabo.

Yagize ati “Hari itegeko ko mwese mugomba kuba mufite abagabo aho gutandukana nabo.Ikamba ryambika igisonga cya mbere.”

De Silva yahise ava ku rubyiniro afite ikimwaro kinshi ariko abashinzwe gutegura irushanwa bahise bamugarura bemeza ko atigeze atandukana n’umugabo.

Uyu mugore akimara guhemukirwa kuri uru rwego,ku munsi wakurikiyeho yahise yandika kuri Facebook ko atigeze atandukana n’umugabo we ahubwo babatandukanyije.

Uyu De Silva yavuze ko imyitwarire ya Caroline Jurie idakwiriye kuko nta mugore muzima ngo wakura ikamba ku mutwe w’uwaritsindiye akariha undi mu buryo budakwiriye.

Abategura irushanwa basabye abafana imbabazi bavuga ko imyitwarire ya Jurie yabababaje ndetse ko De Silva atatandukanye n’umugabo nkuko byavuzwe.

Miss Pushpika De Silva,yarakomeretse ubwo yakurwagamo iri Kamba ku ngufu ngo rihabwe undi byatumye ahita ajyanwa kwa muganga ariyo mpamvu Polisi yaje gufunga Jurie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa