Moto ya mbere iguruka ku isi yashyizwe ahagaragara ku wa kane w’icyumweru gishize muri Detroit Auto Show.
Iyi moto yitwa XTURISMO,yerekanwe nk’iikinyabiziga cyiza cyane "cyateje imbere siyanse mu buzima".Yakozwe na Kompanyi yo mu Buyapani AERWINS.
Umuyobozi wungirije wa Detroit Auto Show, Thad Szott, wagerageje iyi moto, yavuze ko ibyamubayeho ayigerageza ari "byiza kandi bishimishije." »
Yatangarije Reuters ati: "Nibyo koko nari mfite ubwoba buke, ariko narishimye cyane".
Mu by’ukuri nari (...)

Mu by’ukuri nari nasheshe urumeza kandi niyumvaga nk’umwana muto. Numvaga mfite imyaka 15 kandi mvuye muri ’Star Wars’ gusimbuka kuri moto zabo ".
Iyi moto igurwa $ 777.000, nk’uko urubuga rw’uruganda rwarwo, AERWINS Technologies rubitangaza.
Ipima ibiro 300, moto iguruka ishobora kugeza ku muvudukowa kilometero 100 mu isaha.Ku rubuga rwayo rwa interineti,AERWINS yagize iti: "Ihuza imbaraga zayo zo kuguruka n’umutekano wizewe".
Iraboneka ku isoko mu Buyapani. Abayikora barateganya gutangira kuyigurisha muri Amerika mu 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *