skol
fortebet

Moto yayobye inzira yinjira mu iduka ry’imyenda habura gato ngo yice abarimo n’umugore utwite

Yanditswe: Friday 12, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho yateye benshi ubwoba y’umumotari wayobye inzira yinjira mu iduka ry’imyenda,hanyuma akora impanuka yahushije gato umugore utwite n’abandi bantu batatu bari kumwe.
Amashusho y’umutekano [CCTV] yafatiwe i Khammam, Telangana, mu majyepfo y’Ubuhinde ku ya 8 Ugushyingo ahagana mu ma saa mbiri n’igice za nimugoroba yerekana abantu bane bateraniye mu ry’imyenda ya Madhu baganira.
Moto yahise yinjira bitunguranye muri iryo duka,hanyuma motari ahita asimbuka (...)

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho yateye benshi ubwoba y’umumotari wayobye inzira yinjira mu iduka ry’imyenda,hanyuma akora impanuka yahushije gato umugore utwite n’abandi bantu batatu bari kumwe.

Amashusho y’umutekano [CCTV] yafatiwe i Khammam, Telangana, mu majyepfo y’Ubuhinde ku ya 8 Ugushyingo ahagana mu ma saa mbiri n’igice za nimugoroba yerekana abantu bane bateraniye mu ry’imyenda ya Madhu baganira.

Moto yahise yinjira bitunguranye muri iryo duka,hanyuma motari ahita asimbuka agwa inyuma,arekura iyi moto isanga aba bantu 4 barimo kuganira ariko ku bw’amahirwe bari babibonye barayihunga ice iruhande gato rw’umugore utwite wari hafi aho.

Iyi Moto yagiye yikuba hasi ikubita intebe yari yicayeho uyu mugore utwite gusa yari yahise ahunga.

We hamwe n’undi mugore n’umugabo bashoboye guhunga iyi moto. Umugore wari inyuma ya comptoir nawe yahunze neza.

Uwari utwaye iyi moto wasimbutse akitura hasi,yongeye guhaguruka ubwo imbaga y’abantu baje mu iduka kureba uko byagenze.

Madhu nyir’iryo duka, yavuze ko uwari utwaye iyi moto yari afite imyaka 16 kandi ko yatakaje feri.

Umumotari yarokotse mu buryo bw’igitangaza kandi nta muntu wari uri mu iduka wagize ikibazo.

Bari biyicariye mu iduka baganira,moto irabinjirana ihusha umugore utwite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa