skol
fortebet

Mu bukwe bw’akataraboneka impanga zasezeranye n’abakobwa babiri nabo b’impanga AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

Abasore 2 bavutse ari impanga Josh na Jeremy Slayers bavuka muri USA bari bararahiye ko batazigera bashaka igihe cyose batabonye abakobwa b’impanga bakundana nabo none ku munsi w’ejo bakoze ubukwe n’abakobwa babiri b’impanga Brittany na Briana.

Sponsored Ad

Aba basore bombi bafite imyaka 34 bakoze ubukwe n’aba bakobwa b’impanga b’imyaka 32 mu birori byahariwe abantu bavutse ari impanga byabereye ahitwa Twinsburg muri Leta ya Ohio mu gihugu cya USA.

Mu mwaka ushize nibwo izi mpanga zahuriye muri ibi birori byahariwe impanga niko gutangira gukundana none nyuma y’umwaka bahise bakora ubukwe bwatunguye benshi ku isi.

Aba bahungu n’abakobwa bose bakuze bashaka kuzashyingiranwa n’impanga ngenzi zabo,bafashe umwanzuro watangaje benshi kuko biyemeje kuzaba mu nzu imwe bakayirereramo abana bazabakomokaho.

Muri ubu bukwe guhera ku nkweto,imisatsi,amakanzu n’ibindi bitandukanye izi mpanga zari zambaye ibisa ndetse abapasiteri bazisezeranyije nabo bari impanga.

Brittany yabwiye ikinyamakuru People ko ariwe wabonye aba basore bwa mbere abereka impanga ye batangira kugirana ibiganiro aho byaje kurangira bakundanye none bararushinje ku munsi w’ejo.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa