skol
fortebet

Mu by’ ingenzi byaranze tariki ya 03 Kanama Perezida wa Mauritania yitabiriye ishyingura ahirikwa ku butegetsi

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 03 Kanama, ni umunsi wa 215 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 150 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba ari ku wa kane inshuro 56.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka. 1492: Abayahudi bari batuye mu gihugu cya Espagne birukanwe n’ubwami Gatorika bwaho.
1914: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, nyuma y’uko Ubudage butangiye kurwana n’Ubwami bw’Uburusiya bwanatangaje intambara ku Bufaransa bushaka gufata umugi wa Paris.
1934: (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 03 Kanama, ni umunsi wa 215 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 150 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba ari ku wa kane inshuro 56.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1492: Abayahudi bari batuye mu gihugu cya Espagne birukanwe n’ubwami Gatorika bwaho.

1914: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, nyuma y’uko Ubudage butangiye kurwana n’Ubwami bw’Uburusiya bwanatangaje intambara ku Bufaransa bushaka gufata umugi wa Paris.

1934: Adolf Hitler yabaye umuyobozi w’ikirenga w’u Budage, ibi yabigezeho nyuma yo kuba Perezida na Chancellor w’iki gihugu icyarimwe.
1936: Jesse Owens, ikirangirire mu mikino yo gusiganwa ku maguru, by’umwihariko mu cyiciro cy’abasiganwa mu ntera ireshya n’ibilometero ijana. Yigaragaje cyane mu mikino ngororamubiri yabereye mu gihugu cy’u Budage, mu Mujyi wa Berlin yabaye muri uwo mwaka.

1949: Hashinzwe ishyirahamwe ry’umukino w’intoki uzwi nka basketball. Iri shyirahamwe ryashingiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rya National Basketball Association.

1959: Igihugu cya Niger cyabonye ubwigenge bwacyo, kibohora ingoyi y’ubukoloni bw’Abafaransa.
1975: Indege ya Boeing 707 yakoreye impanuka mu misozi iri hafi ya Agadir, mu gihugu cya Maroc, ihitana abantu ijana na mirongo inani n’umunani.
1977: Sena ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangiye kumva ibijyanye n’umushinga uzwi ku izina rya MK-ULTRA, uyu mushinga watangijwe n’ikigo cy’iperereza cy’iki gihugu CIA, igamije kugenzura imitwe (hashingiwe ku myitwarire) ya benshi mu bakoraga igisirikare. Nyamara uyu mushinga wakozwe mu buryo budakurikije amategeko.

1997: Mu gihugu cya Algeria, ahitwa Oued El-Had na Mezouara habereye igitero cy’ubwicanyi abagera ku ijana na cumi na batandatu, abagera kuri mirongo ine baguye mu gace ka Oued El-Had abandi mirongo irindwi na batandatu bapfira Mezouara.

2004: Hongeye kugaragazwa ishusho izwi nka Statue of Liberty muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’igitero cyibasiye iki gihugu tariki 11 Nzeri.
2005: Maaouya Ould Sid’Ahmed Taya Perezida wa Mauritania yahiritswe ku butegetsiubwo yari yitabiriye umuhango wo gutabariza umwami Fahd wa Saudi Arabia.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1903: Habib Bourguiba, umunyamakuru wo muri Tunisia wanabaye perezida wa mbere w’iyi Repubulika ya Tunisia.
1907: Ernesto Geisel, umujenerali wo muri Bresil wabaye perezida wa 29 w’iki gihugu.

1916: José Manuel Moreno, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentine.

1923: Shenouda III of Alexandria, yari umuyobozi mukuru mu idini rya gikirisitu mu gice kizwi cyane nka Orthodox mu gihugu cya Misiri.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1527: Scaramuccia Trivulzio, umukaridinali wo mu gihugu cy’u Butaliyani.
1977: Makarios III, yabaye Musenyeri ndetse aba na Perezida wa mbere w’igihugu cya Cyprus.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Nicodemu, na Stephen.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa