Abagabo bo mu gihugu cya Papuasi Nouvelle Guinee bafite umuco udasanzwe wo kwibagagura n’ urwembe mu mugongo ngo base n’ ingona.
Iki gihugu kidafite uburyo bugenzweho bw’ itunamaho ku buryo abagituye baba batazi amakuru y’ aho isi igeze. Baracyabaho mu muco wabo wa kera.
Mu muco wabo, nyirarume abafata umwana w’ umwana w’ umuhungu akamujyana mu nzu yabugenewe bakamukebagura n’ urwembe mu mugongo. BBC yatatangaje ko iki gikorwa kibabaza abana bana b’ abahugungu baba barimo gukebagurwa ku buryo hari abata ubwenge kubera ububabare.
Nyuma yo gukebagurwa abo bana b’abahungu bashobora kuba muri izo nzu z’umuco bigishwa ibintu bitandukanye byo mu buzima n’abandi bagabo. Bigishwa kandi ibyerekeye kuroba no kwita ku bagore.
Aba baturage bafata ingona nk’ inyamaswa y’ inyembaraga , barayitinya kandi mu byemerere yabo bizera ko umuntu akomoka ku ngona.
Aba baturage ahanini batungwa n’ amafi n’ ibiribwa byitwa Sago. Mu bice bimwe na bimwe nk’ ahitwa Kaminimbit, ahantu ugenda igice cy’umusi n’ubwato, uwo muco wo gukebagura umubiri bawucitseho kubera inyigisho za gikirisitu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *