skol
fortebet

Mu mafoto icyumweru arimo atangaje reba ibyaranze Afurika

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2017

Sponsored Ad

Reba amwe mu mafoto meza yatoranyijwe mu cyumweru cyo kuwa 23-29 z’ukwa Gatandatu muri Afurika ndetse n’ay’abanya Afurika baba ahandi ku Isi.
Kenya: Umunsi umwe mbere cyari igihe cy’abakunzi b’ishyaka riri ku butegetsi Jubilee Party.
Ishyirahamwe ry’ amashyaka atavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya NASA rwatangaje ingengamatwara yaryo mu murwa mukuru i Nairobi ku wa Kabiri, mbera y’amatora azaba muri Kanama 2017
Inshuti, ababyeyi n’abavandimwe baribuka banaha icyubahiro abazize igitero mu (...)

Sponsored Ad

Reba amwe mu mafoto meza yatoranyijwe mu cyumweru cyo kuwa 23-29 z’ukwa Gatandatu muri Afurika ndetse n’ay’abanya Afurika baba ahandi ku Isi.

Kenya: Umunsi umwe mbere cyari igihe cy’abakunzi b’ishyaka riri ku butegetsi Jubilee Party.

Ishyirahamwe ry’ amashyaka atavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya NASA rwatangaje ingengamatwara yaryo mu murwa mukuru i Nairobi ku wa Kabiri, mbera y’amatora azaba muri Kanama 2017

Inshuti, ababyeyi n’abavandimwe baribuka banaha icyubahiro abazize igitero mu cyuimweru gishize mu murwa mukuru wa Mali i Bamako

Kwenga inzoga ya gakondo y’amasaka izwi muri Cote d’Ivoire nka dolo, ni umwuga wa Mariam. Iki kigage agicuruza ku isoko bakakinywera mu gacuma

Urubyiruko ruba mu nkambi y’impunzi muri Uganda rwaririmbye indirimbo mu gikorwa cy’ubumwe mu nama yabereye i Kampala

Umurinzi ku cyambu cya Libiya aritegereza abimukira bari mu bwato bwashakaga kwambuka bujya i Burayi. Abagera ku 147 bashakaga kwambuka ku buryo butemewe n’amategeko baciye ku cyambu cy’umujyi wa Zawiyah, ibirometero nka 45 mu burengerazuba bwa Tripoli

Maroc :Abantu benshi bitabiriye amasengesho ku munsi mukuru wa Eid al-Fitr urangiza igisibo cy’abayisilamu cya Ramadani mu nkengero z’umujyi wa Sale

Mu gihe mu Misiri abandi bageragezaga gufata udupurizo nyuma y’amasengesho muri parike hanze y’umusigiti wa El-Seddik Mosque i Cairo

Abandi bagore b’abayisilamukazi muri Esipanye baturuka mu majyaruguru ya Afurika bifashishije utuntu tubahungiza kubera ubushyuhe nyuma y’amasengesho mu gace ka Cueta nyuma y’amasengesho ya Eid al-Fit

I Johannesburg, abagize umuryango witwa "Black First Land First" baharanira ko abirabura babona ubutaka bigaragambirije imbere ya banki yitwa Absa Bank mu mujyi rwagati

Umunya Algeria Ouidad Sfouh (ibumoso) arasimbuka yishimiye intsinzi umunya Repubulika ya Centre Africa Marline Niambongui mu mu kino w’iteramakofi mu kiciro cy’abagore mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika muri Congo Brazzaville

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa