skol
fortebet

Mukerarugendo w’umugore yanyoye agasembuye kenshi gatuma yambara ubusa yurira ingoro ya Budha

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Farah Haque w’imyaka 28,wari watembereye muri Thailand yakoze amahano ubwo yanywaga agasinda arangije akuramo imyenda yose yari yambaye yurira ingoro ya Budha arambura amaboko.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo uyu mugore yatunguraga abaturage bo mu gace kitwa Chiang Mai,mu majyaruguru ya Thailand,ubwo yanywaga inzoga nyinshi cyane zituma akuramo imyenda yose yurira ingoro ya Budha.

Uyu mugore akimara gukuramo iyi myenda akurira iyi ngoro yahise afata icupa yari yitwaje akomeza kunywa umusemburo.

Uyu mugore wafatwaga amashusho,yumvikanye atukana cyane anavuga ati “Cheers Thai.”

Farah ukomoka muri Bangladesh,yatabawe n’abaturage bahise bamuha imyitero banamufasha guhisha ubwambure bwe.

Abapolisi bahise baza bata muri yombi uyu mugore bamujyana kwa muganga kugira ngo inzoga zimushiremo.

Uyu mugore yageze muri Thailand ari mukerarugendo ariko yahise abona akazi ko kwigisha icyongereza guhera muri Mata.

Colonel Somkit Phusod wo muri Chaing Mai,yagize ati “Twaketse ko yari yasinze cyane atabasha kwitwararika ndetse yatezaga ibibazo.

Ikintu cya mbere twakoze n’ukumujyana ku bitaro kugira ngo aruhuke.Nyuma y’aho inzoga zimushyizemo abaganga barebye ko nta kibazo cyo mu mutwe afite.”

Ababudisite bose bafashe umunsi wo kwirirwa basukura iyi ngoro ya Budha kubera ko uyu mugore yayuriye yambaye ubusa akanayinyweraho inzoga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa