skol
fortebet

Mukerarugendo yariwe n’idubu bagenzi be bashya ubwoba barahunga

Yanditswe: Saturday 31, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mukerarugendo witwa Yevgeny Starkov w’imyaka 42, yari kumwe na bagenzi be bari kuzinga amahema yabo hanyuma idubu ihita ibatera iramwica bagenzi be bakwira imishwaro kubera ubwoba.
Aba bantu bagiye gukambika muri pariki yo mu Burusiya ariko uyu Yevgeny Starkov ahahurira n’uruva gusenya kuko iyi dubu yabateye iramwica.
Bwana Yevgeny Starkov,wari wagiye muri siporo zo kurira imisozi,yapfuye ibyishimo byabo bigeze ku musozo kuko iyi dubu yabateye ubwo barimo kuzinga amahema batashye.
Anton (...)

Anton Shelkunov wari kumwe na Starkov yavuze ko we na bagenzi be 2 babonye iyi nyamaswa iri kumurya bashya ubwoba.

Aba bavuze ko bahise bahunga aka gace birukanka amasaha 7 batambaye inkweto babona gutabaza.

Abakora iperereza babuze uko bagera aho byabereye muri kajugujugu kubera ikirere kibi.Uyu mugabo yaririwe ahitwa Yergaki Nature Park, muri Krasnoyarsk mu gace ka Siberia.

Iyi dubu yateye aba bantu saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bari kwitegura gutaha iwabo nkuko Shelkunov abivuga.

Ati “Twari dutangiye gufunga ibikapu byacu.Hari amahema 2 hanyuma umutwe wanjye nwerekeza ibumoso mbona idubu yazamuye umutwe wayo,idubu nini cyane iri gucira amacandwe menshi.Iyo dubu yahise igira umujinya itangira kutwirukaho.”

Uyu mugabo na bagenzi be Yevgeny Dobrorodny w’imyaka 33 na Pavel Zhemchugov w’imyaka 32,bashoboye guhunga ariko mugenzi wabo utuye Moscow iramusigarana.

Yakomeje ati “Narebye inyuma mbona iri kutwirukaho,Twuriye ahantu hareshya na metero 50,tureba aho amahema yacu yasigaye.Twabonye umurambo wa Starkov iyi dubu iwuhagaze iruhande.Yari yamushwanyaguje.Yaje kurangara iratubona tururira cyane.”

Uyu mugabo na bagenzi be barokotse bahise biyemeza kugenda n’amaguru bagahunga aka gace ari nako bajya gusaba ubufasha.

Ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru nticyavuze igihe ibi byabereye gusa abagiye gushaka umurambo w’uriya mugabo nyuma barawubuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa