skol
fortebet

Mundari,ubwoko bw’abantu bakaraba amaganga y’inka zabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubwoko bwa Mundari muri Sudani y’Epfo, bugizwe ahanini n’abashumba b’inka kimwe n’abarwanyi bakaze. Nta kintu cy’ingenzi kuri bo kuruta inka zabo. Boga amaganga [inkari] y’inka zabo kugira ngo birinde indwara zose.

Sponsored Ad

Kugira ngo bagume bafite isuku cyane, abagabo ba Mundari bicara munsi y’inka zabo zikabagangaho kuko babona ko ari urukingo karemano rwo kurwanya indwara. Igikorwa kandi gisiga umusatsi wabo usa na orange.

Muri iki gihe,amase arundarundwa mu birundo kugira ngo atwike. Abungeri b’izi nka bahita bafata ivu bakarisiga ku ruhu rwabo. Ibi babikora nk’urukingo kandi rubarinda ubushyuhe bukabije.

Gafotozi witwa Tariq Zaidi wagiye gufotora abashumba bo muri ubu bwoko yagize ati: “Izi nka zifatwa nk’abagize umuryango. Iyo inka zigarutse ziva mu rwuri, ziba zizi neza aho ba nyirazo batuye n’aho urugo rwabo ruri - zimeze nk’imbwa muri ubu buryo.

Imiryango irarahamwe n’aya matungo yabo, yoga mu ivu kugira ngo bizere ko ubutaka bworoshye kandi ari bwiza kuri bo.”

Abagabo hafi ya bose nahuye nabo bashakaga ko mbafotora bari kumwe n’inka bakunda. Ku rundi ruhande, abagore babo n’abana babo baba birengagijwe."

Ubu bwoko bwabo bw’inka bwababereye inkwano, isoko y’ubuvuzi, ubutunzi ndetse n’inshuti.

Aba Mundari "basa n’abahanga mu kubaka umubiri",bakanda inka zabo kabiri ku munsi. Ivu riva mu mase y’inka zabo rikoreshwa nk’ifumbire mvaruganda, rikwirakwizwa ku nka kandi rikoreshwa nk’uburiri.

Imbuga zitandukanye zivuga ko inka za Mundari,uko imyaka yagiye ihita zabaye inkomoko y’amafaranga n’ikirangantego.

Kuva intambara y’abenegihugu irangiye, abagabo ibihumbi n’ibihumbi basubiye muri Sudani y’Amajyepfo bashaka abagore.

Raporo ya Daily Mail ivuga ko ibi byongereye igiciro cy’inkwano, bigatuma inka zabo zirushaho kugira agaciro no "kwiyongera kwibitero by’inka byuzuyemo ubwicanyi".

Dailymail ivuga ko aba Mundari barinda inka zabo bakoresheje imbunda kuko inka imwe yabo ifite agaciro k’amadolari $500 (£348).

Buri mwaka muri South Sudan inka zigera kuri 350,000 zirimo ibimasa zibwa hanyuma abantu basaga 2,500 bakicwa bazizwa izi nka zabo.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa