skol
Kigali
Fortebet

Musenyeri yajyanwe mu nkiko ashinjwa gusoma no gukorakora umugore w’abandi ku gahato

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 January 2022

Joel Waweru, Umwepiskopi w’Itorero Anglican ryo muri Kenya arashinjwa gushaka gukorakora no gusoma umugore atabanje kubiherwa uruhushya.

Ku wa kabiri, tariki ya 11 Mutarama, Waweru yitabye urukiko rwa Kibra, ahakana ibyaha byombi bijyanye no guhohotera bishingiye ku gitsina uyu mugore w’abandi.

Inyandiko y’ibirego yagaragaje ko uyu mwepiskopi yaba yarakoze icyaha ku matariki atandukanye mu gace ka Lang’ata, mu ntara ya Nairobi.

Umugore yabwiye abapolisi ko musenyeri yamubwiye inshuro nyinshi ko amukunda kuko yari mwiza.

Umugore akomeza avuga ko Umwepiskopi yamwitayeho nubwo yari abizi ko yashyingiwe. Yongeyeho ko guhangayika byatumye atanga ikirego kuko yagize umutekano muke kandi yataye umutwe.

Ubwo yitabaga urukiko,Waweru,yahakanye ibyo aregwa kandi asaba ko habaho ingwate. Umucamanza yamurekuye ku ngwate y’amashilingi 50.000.

UmucamanzaDerrick Kuto yagize ati: "Azarekurwa atanze ingwate y’amashilingi 50.000 kandi urubanza ruzakomereza hano mu byumweru bibiri."

Musenyeri Waweru yashinjwaga kandi icyaha cya kabiri cyo gukora mu gituza cya J.NM mu buryo buteye isoni ku ya 13 Nyakanga 2021.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kenya: Yagiye gutora Perezida akenyeye isume !!

Abanya Kenya baramukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho ibiro by’itora...
9 August 2022 0

Umunyamideli yiyemeje gucuruza amafoto ashotora abagabo kugira ngo abone...

Umunyamideli ucuruza amafoto ashotora abagabo, Daniella Chavez yatangaje ko...
9 August 2022 0

Umugabo w’imyaka 78 umaze kubyara abana 32 ku bagore 20 yagiriye inama...

Umugabo witwa Attah kwame w’imyaka 78 yatangaje ko icyubahiro cye gituruka...
8 August 2022 0

Burna Boy yibasiwe n’uwari umukunzi we wamushinje kutamuhaza mu...

Umuhanzikazi w’Umwongereza uzwi nka “Stefflondon” wavuzwe cyane mu rukundo na...
8 August 2022 0

Umugabo yataye ubwenge nyuma yo kuvumbura ko umugore we ariwe nyirinzu yari...

Umugabo wo muri Zambiya yaciye ibintu nyuma yo kugwa hasi agata ubwenge...
8 August 2022 0

Umukinnyi yohereje murumuna we kumuhagararira mu bukwe kugira ngo asinyire...

Umukinnyi witwa Mohamed Buya Turay ukomoka muri Sierra Leone yemeye gusiba...
7 August 2022 0