skol
Kigali

Musenyeri yasezeye muri kiliziya gatolika ajya kwibanira n’umwanditsi w’ibitabo by’urukozasoni

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 September 2021

Umwepiskopi uzwi muri Espagne ku izina rya Musenyeri Xavier Novell Gomà, yeguye ku mirimo ye mu kwezi gushize kugira ngo ajye kwibanira n’umwanditsi w’ibitabo bya satani n’iby’urukozasoni byitwa Silvia Caballol.

Uyu musenyeri amaze kumenyekana ko arwanya byimazeyo gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze ku giti cye nkuko yabivuze mu ibaruwa ye yegura.

Nk’uko uyu bagenzi b’uyu mwepiskopi babivuga,gusezera kwe kwaremewe. Amwe mu makuru avuga ko na Papa Fransisiko yaba yarasabye ko Musenyeri Xavier Novell Gomà, ubu ufite imyaka 52,wari umwepiskopi muto muri Espanye, yirukanwa.

Ku bwa Fermi Manteca,w’imyaka 38,umupadiri uyobora muri diyosezi imwe ya Katolika na Musenyeri Xavier Novell Gomà, yagize ati: "Yari umuntu ukomeye cyane, ugira amahame akabije kandi ukunda ibintu".Kuba rero yarajyanye n’umugore byarantunguye cyane".

Ibi ni ibintu bitari byitezwe byashyize abantu mu rujijo kubera kwibaza impamvu nyayo yo kwegura k’uyu wahoze ari musenyeri.

Uyu musenyeri ngo yakundanye n’umwanditsi w’igitabo “El infierno en la lujuria de Gabriel” (“Ikuzimu hatangaje ha Gaburiyeli”), kijyana umusomyi mu rugendo rw’umubabaro, ibisazi, irari no guharanira icyiza n’ikibi. Iki gitabo kigamije gutesha agaciro indangagaciro z’amadini n’imyizerere y’abasomyi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sobanukirwa impamvu 5 zituma udakunda guhirwa mu rukundo

Hari igihe mu buzima bw’umuntu usanga adahirwa mu rukundo rwe. Iteka uko...
23 October 2021 0

Yavumbuye ko yashakanye n’umugabo mugenzi we nyuma y’imyaka 7...

Nyuma yimyaka 07 arushinze, umugabo yavumbuye ko yashakanye n’undi mugabo...
23 October 2021 0

Ba banya Mali babyaye abana 9 icyarimwe bashyize hanze amafoto yabo ku...

Ku ya 5 Gicurasi 2021, nibwo Madamu Halima Cisse yibarutse abana icyenda mu...
22 October 2021 0

Babaze ingona bayisangana ibice by’umubiri w’umurobyi yariye

Umubiri w’umurobyi washimuswe na ba rushimusi akajugunywa mu nyanja basanze...
22 October 2021 0

Abahoze ari abakozi ba Kompanyi y’indege ya Alitalia bakoze imyigaragambyo...

Ku wa gatatu w’iki cyumweru,tariki ya 20 Ukwakira 2021,abahoze ari abakozi...
22 October 2021 0

Umuraperikazi akaba n’umunyamideli yashyize hanze ibyo yifuza ku musore...

Umunyamideli ukurura abagabo cyane ku mbuga nkoranyambaga wiyise "10/10"...
22 October 2021 0