skol
fortebet

Musore! Menya uko watereta umukobwa muhuye bwa mbere mukubaka urukundo nyakuri

Yanditswe: Thursday 10, Jun 2021

Sponsored Ad

Hari abahungu bamwe na bamwe bijya bisa n’aho bibagora cyane kuba babasha kwiteretera umukobwa kandi akemera uko hari n’abo usanga bavuga ngo bo ntibahiriwe no gukunda,ariko hari ubwo usanga biterwa n’uko babikora nabi.

Sponsored Ad

Iyo uhuye n’umukobwa bwa mbere ukamuberanguka uzakoreshe ubu buryo buzakugeza ku rukundo rurambye:

1. Iki ni cyo kintu cya mbere cy’igenzi uba ugomba kubanza kumenya mbere ya byose.
Gufata umwanya wo kwitegereza uwo mukobwa ushakaho ubucuti cyangwa ukamuganirizaho n’umuntu waba amuzi neza ariko akabikora mu ibanga kugira ngo atabimenya kuko iyo abimenye byose biba bipfuye.

2.Iyo umaze gushima rero ,ushaka uburyo mwazaganira agahe gato ku buzima busanzwe kandi ukirinda kuvuga menshi kandi ukirinda no kumwereka ko hari icyo umuteganyaho.

3. Nimumara kumenyana muri make,hazakurikiraho gusangira ibitekerezo no kurushaho kumenyana,mukava mu by’ubuzima busanzwe ahubwo mukaganira ku buzima bwanyu bwite.Gusa ibyo biganiro ntibigomba kuba amaso ku yandi ahubwo ushobora kwifashisha telephone,e-mail,facebook n’ibindi.

4.Kuri iyi nshuro ho biba bisa nkaho byaciyemo kuko muba mutangiye kwiyumvanamo,mwifuza kumarana igihe kirekire muganira cyangwa se murebana akana ko mu ijisho.

5.Nyuma muba mugeze ku rwego rwo kuzuzanya kandi umukobwa aba yaramaze kwemera maze urukundo rukaba rurubakitse byimazeyo. Icyo gihe muzatangira kumva ko Atari ngombwa kuganira ku rukundo gusa ahubwo mutangira kubakana no mu bindi bitekerezo. Iyi ntambwe ni yo ya nyuma.

https://tosaylib.com/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa