Myugariro Clyne wa Liverpool yakoze ikirori cy’ubusambanyi yatumiyemo abakobwa 8 beza [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019
Myugariro Natanael Clyne ukinira ikipe ya Liverpool n’Ubwongereza yakoze agashya asohokana n’abakobwa 8 barimo babiri batarageza ku myaka y’ubukure ahitwa Marbella villa banywa inzoga n’ibiyobyabwenge banywa bakurura umwotsi.
Uyu musore watijwe na Liverpool mu ikipe Bournemouth yatemberanye n’aba bakobwa 8 ndetse n’abasore b’inshuti ze 7,barya ubuzima karahava mu gihe iyi kipe yatijwemo yatsindwaga na Liverpool ibitego 3-0.
Abafotoye Clyne na bagenzi be,yavuze ko banyoye barasinda cyane ndetse bakora ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge ndetse bamwe barasambana.
Amakuru avuga ko Clyne yasambanye n’umukobwa w’uburanga witwa Estelle Morain ndetse n’undi mukobwa umwe bari basohokanye mu ijoro rimwe.
Estelle Morain wasambanye na Clyne ni umwe mu bakobwa bakurura abagabo benshi kubera imiterere ye ndetse mu mafoto yashyize hanze harimo ayo yifotoreje ahitwa beachfront villa bivugwa ko Clyne yahakodesheje akayabo k’ibihumbi 3000 by’amapawundi ku ijoro rimwe.
Clyne yari yatumiye abana b’abakobwa babiri batarageza ku myaka y’ubukure, umwe ufite imyaka 16 n’undi ufite 17 bahuriye mu kabyiniro.
Uyu Clyne yababaje bikomeye aba bana b’abakobwa bari bazi ko aribo bonyine barasohokana ariko bagiye kubona babona haje abandi 6 birababaza cyane harimo ngo n’umwe warize.
Aba bana b’abakobwa babiri bari bazi ko baryamana na Clyne ariko yaje yifitiye undi witwa Estelle bararanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *