Namuzanye iwanjye kugirango mufashe none yantwariye umugabo ubu ndenda gusara,Nkore iki koko?
Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

Umubyeyi w’abana batatu yandikiye urubuga umuryango.rw ashaka gutanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ndetse anasaba inama z’uko yabigenza.
Uyu mubyeyi yatangiye agira ati: "Ushaka gufasha murumuna we cyangwa mwenewabo w’igitsina gore ntakamuzane iwe"
Uyu mugore witwa Claire, avuga ko yatwawe umugabo na murumuna we umukurikira bwa bwa gatatu, akaba yari amaze imyaka isaga 5 abana n’umugabo bashakanye bakanabyarana abana batatu ndetse babanye neza.
Yagize ati : ”Namukuye iwacu mu rugo muzana iwanjye ngirango mufashe, ejo hazaza he hazabe heza, ariko naje gutungurwa n’uko nyuma y’umwaka umwe tubana , yabaye mukeba wanjye akaba ashaka kuntwarira umugabo tubyaranye gatatu kose.
“Ushaka gufasha murumuna we cyangwa undi mwene wabo w’igitsinagore ntakamuzane iwe, byampaye isomo ntateze kuzibagirwa mu buzima... Nari mfite gahunda yo kuzamushyira mu muri iniverisite none arashaka kunsenyera kweli ”
Nabyukaga nigira gushaka imibereho ngasiga murumuna wanjye mu rugo rimwe na rimwe n’umugabo wanjye yabaga ahari, nkabasigana. Sinigeze na rimwe nkeka ko murumuna wanjye ashobora gutinyuka kunca inyuma. Igihe cyaje kugera abaturanyi bakabwira ko murumuna wanjye afitanye agakungu n’umugabo wanjye, nkabihakana ubimbwiye wese akaba umwanzi wanjye. Ariko igihe cyaje kugera ukuri kujya ahagaragara, umukobwa atangira guhinduka akajya ananshingana ijosi, sinkamenye ko ari mukeba wanjye.”
Akomeza avuga ko ubuzima bwo mu rugo bwagiye buhinduka umunsi ku munsi atangira kujya akubitwa, yateka ibiryo umugabo akabimena, akarya ibyatetswe na murumuna we gusa.
Isomo Claire yabonye ntiyifuza ko hari undi byagwirira: “Murumuna wanjye twonse ibere rimwe, yambereye mukeba arinjye wamwizaniye mu rugo, ndakubitwa kubera we, nicwa n’inzara, mva mu rugo nkangara ndara ku gasozi ijoro ryose, kandi mfite ibipangu nubakanye n’umugabo wanjye. Naramwirukanye umugabo wanjye arabyanga ahubwo arankubita mbese ubu barandenze neza neza. Abagore bagenzi banjye yaba abakiri bato cyangwa abamaze gukura.”
Ntihakagire uwikururira murumuna we mu rugo, kuko abakobwa b’iki gihe ntibakigira isoni nta mpuhwe bagira rwose, ibyambayeho sinifuza ko hari undi byabaho.
Bakunzi b’urubuga rwacu dukunda, umuryango.rw, mbandikiye ngirango mungire inama kuko kugeza ubu kugirango ngire undi mwanzuro nafata byangora, ndabinginze nimumbwire uko nabyitwaramo kugirango nongere nkundane n’umugabo wanjye nka mbere kuko aho bigeze mba numva ngiye nko gusara.
Ibitekerezo
Ntakindi wakora uretse kwihangana ntisare ukirerera abana ejo mukase atazabacurika mu kidomoro ubundi umugabo nkuwo uramureka nonese aramutse apfuye ntiwabaho mureke rwose azigarura gusa nuramuka usaze ntazagaruka
Ntakindi wakora uretse kwihangana ntisare ukirerera abana ejo mukase atazabacurika mu kidomoro ubundi umugabo nkuwo uramureka nonese aramutse apfuye ntiwabaho mureke rwose azigarura gusa nuramuka usaze ntazagaruka
WEWE NUVYITONDERE UWO MUGABO NIYABONA WACIYE BUGUFI AZABAKUNDA MWESE !!NAYO KUBA MWENEWANYU YARAMUKUNZE UWO MUGABO YABONYE YUKO AMEZE NEZA RABA MUSABIKANYE
uganire na umurangowaw baguhe inam
Ikosa akoe name nuko ntamwanya wamuhaga. Ariko niba bigeze aho, ihangane urere abana bawe, ukore akazi Kawe, uganirize murumuna wawe umusabe kuva mubuzima bwawe niba koko yemerako wzmufashije urebeko wakigarurira umugabo wawe
Ikintu cyambere wakora nukumanza ukabyakira hanyuma ugatuza umugabo wawe ntumutere stress ubundi niba usenga wisengere where abavandimwe n’ incuti muganire nawe ntiwihebe umuntu mubyaranye abana batatu bose tuza urere utwo tuziranenge umugabo mureke namara irari rye azakugarukira abagabo abenshi niko bameze ariko iyo utamuserereje ageraho akabonako byose arikimwe azakugarukira humura kandi wihangane
Ni ukwihangana ukagerageza ukaganira n’umugabo wawe,ukamusaba ko batabikora rwihishwa,ukemera bakabana nka mukeba wawe nyine ku buryo bwo ku mugaragaro,kugirango usigasire ubumwe n’umutekano w’umuryango. Uramutse ukomeje kubigira intambara,ubwawe nta mutekano wagira,murumuna wawe nawe yazahararukwa nawe akandagara,n’umugabo wawe nawe akandagara. Emera mumusangire kandi wishakemo urukundo rw’umuvandimwe wawe.
Ntakundi uhanganye niko isi yanone uhagaze tuza urere Abana bawe nyuma yi byabaye bazabona ko Ibyobakoze Byarirari,