Nicolas Cage uzwi muri Cinema ya US yatandukanye n’umugore we nyuma y’iminsi 4 barushinze
Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019
Icyamamare muri Cinema,Nicolas Cage yakoze agashya atandukana n’umugore we Erika Koike bari bamaze iminsi 4 gusa bambikanye impeta yo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Nicolas Cage wamenyekanye muri filimi nka Face off,yakoze ubukwe bw’agatangaza na Erika Koike mu mujyi wa Las Vegas,ariko kuwa Gatatu w’iki cyumweru, taliki ya 27 Werurwe 2019,uyu mugabo yabwiye uyu mugore ko atakimushaka bityo akwiriye guhambira utwe akagenda.
Nicolas Cage w’imyaka 55 asanzwe agira iyi ngeso yo gutandukana n’abagore mu gihe gito kuko yaherukaga gutandukana na Lisa Presley muri 2002 bamaranye iminsi 108.
Cage ushaka umugore wa 4 yirukana,yashakanye na Patricia Arquette kuva 1995-2001,akurikizaho Lisa Presley bamaranye iminsi 108 muri 2002,hakurikiraho Alice Kim kuva 2004-2016 we bararambanye cyane kuko bafitanye umwana w’umuhungu.
uretse Face off,Nicolas Cage yakinnye izindi filimi zitandukanye zirimo"Valley Girl," "Birdy," "Peggy Sue Got Married," "Raising Arizona","Leaving Las Vegas" na "Moonstruck."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *