skol

Nigeria: Minisitiri w’ubuhinzi w’imyaka 74 aravugwaho gushyingiranwa n’umukobwa w’imyaka 18

Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021

Minisitiri w’Ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro mu gihugu cya Nigeria witwa Alhaji Mohammed Sabo Nanono, w’imyaka 74 aravugwaho kuba yishumbushije umugore w’imyaka 18 y’amavuko ukirangiza amashuri yisumbuye.

Amakuru avuga ko abantu 3 bakorana n’uyu muminisitiri aribo bamuherekeje mu birori byo gushyingiranwa n’uyu mwana w’umukobwa abereye sekuru ndetse ngo nyuma yo kuva ku ishuri uyu mukobwa yahise ataha mu rugo rw’uyu musaza ruherereye ahitwa Kano.

Umwe mu bagize umuryango w’uyu mu minisitiri utatangajwe amazina ye yabwiye itangazamakuru ati “Minisitiri yahisemo abantu 3 bo kumuherekeza muri iki kirori ndetse yabahaye amabwiriza ko batagomba gutangaza iby’ubu bukwe.”

Amakuru akomeza avuga ko abagize umuryango wa Bwana Nanono banze ko ashyingiranwa n’uyu mwana w’umukobwa ariko uyu musaza we arahatiriza nubwo arusha uyu mukobwa imyaka 56.

Uyu wo mu bagize umuryango we yagize ati “Minisitiri yakunze uriya mukobwa nk’umusazi.Asa nk’uwataye ubwenge.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa