skol
Kigali

Nigeria: Umusirikare w’umukobwa yahanwe kubera kwemera gutererwa ivi yambaye imyenda ya gisirikare

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 December 2021

Umusirikare w’umukobwa wo muri Nigeria yatawe muri yombi kubera kwemera ubusabe bwo kuzashyingiranwa kandi ari ku kazi, nkuko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare.


Uwo muvugizi yongeyeho ko uwo mukobwa yarenze ku mategeko y’imyitwarire y’igisirikare "yishora mu rukundo yambaye umwenda w’akazi".

Videwo yagaragaye mu cyumweru gishize yerekana uwo musirikare yemera impeta y’umugabo upfukamye imbere ye, mu gihe abantu bari babashungereye bafite ibyishimo.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore washinje igisirikare kumukorera ivangura.

Uwo muryango Women Empowerment and Legal Aid wavuze ko ibyo bidakorerwa abasirikare b’abagabo "bagaragaje ku mugaragaro umubano w’urukundo bambaye umwenda wa gisirikare".

Omoyele Sowore, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu wigeze no kwiyamamariza kuba perezida wa Nigeria, yamaganye icyemezo cy’igisirikare avuga ko "kirimo urwango rw’abagore".

Uwo musirikare yari yemeye ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa n’uwo uhabwa amahugurwa muri gahunda ya leta yo guhugura urubyiruko, izwi nka National Youth Service Corps (NYSC).

Bijyanye n’iyo gahunda imara umwaka umwe ikorwa mu buryo bw’itegeko, abarangije kaminuza n’amashuri makuru bahabwa imyitozo n’igisirikare.

Ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa bwatanzwe mu gihe cy’amahugurwa muri leta ya Kwara yo mu burengerazuba bwa Nigeria.

Ntibizwi igihe byabereye, ariko videwo ibyerekana yagiye ahagaragara mu cyumweru gishize.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimiye abo bakundana, banashima uwo mugabo ku gusaba uwo mukobwa ko bazabana nk’umugore n’umugabo. Abandi baserereje uwo musirikare.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria Jenerali Clement Nwachukwu yabwiye BBC ko uwo musirikare yarenze ku mategeko y’imyitwarire ya gisirikare, ndetse no ku mategeko yacyo ajyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati: "Imyitwarire ye yari iteje ibyago ku myitwarire myiza n’ikinyabupfura cya gisirikare.

Jenerali Nwachukwu yongeyeho ati: "Akazi [k’abatanga amahugurwa] kari ako guhugura urubyiruko ntikari ako kwishora mu mubano w’urukundo hamwe na rwo".

Urwego rw’igihugu rushinzwe ayo mahugurwa y’urubyiruko (NYSC) nta cyo rurabivugaho ku mugaragaro.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yasindishije umugore we kugira ngo mugenzi we bakorana...

Umugabo wifuzaga kubona undi muntu aryamanye n’umugore we bamaranye imyaka...
21 January 2022 0

Yatwitse ishyamba rya hegitare zirenga 280 ubwo yacanaga ibishashi ngo...

Umugabo witwa Viktor Riedly, w’imyaka 28, yateje inkongi y’umuriro yibasiye...
19 January 2022 0

Yafunzwe azira gukubita umukobwa akamwangiza amuziza kuvugana n’umukunzi...

Umubyeyi ufite abana babiri yagize ishyari afata umukobwa yabonanye...
19 January 2022 0

Hari impungenge ku ntare na puma zanduye Covid muri Afurika y’Epfo

Intare na pumas zo mu kigo cyororerwamo inyamaswa (zoo) muri Africa y’Epfo...
19 January 2022 0

Nyina yamusabye kwica murumuna we kugira ngo babone amafaranga...

Umusore w’imyaka 32 wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Afeez Olalere yemeye...
19 January 2022 0

Abaturage batangiye gusenga inka yavukanye amaso 3 bayitirira ikigirwamana...

Inyana y’amaso atatu yavukiye mu Buhinde yiswe ’igitangaza cy’Imana’ kandi...
18 January 2022 0