skol
Kigali

Nigeria: Umusore wigurishaga kubera ubukene yafashwe arafungwa

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 October 2021

Polisi ya kisilamu muri leta ya Kano izwi nka Hisbah yataye muri yombi Aliyu Na Idris uri kw’ifoto yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari kwigurisha kubera “ubukene”.

Komanda wa Hisbah witwa Harun Ibn Sina yabwiye BBC ko igikorwa cya Aliyu kibujijwe.

Ati: “Yego twamufashe kuwa kabiri, ibyo yakoze ntabwo byemewe muri Islam, ntushobora kwigurisha uko waba umeze kose n’ibibazo waba urimo byose.”

Uyu musore usanzwe ari umutayeri, yari yabanje kuvugana n’abanyamakuru mbere yo gufatwa, avuga ko ari mu bibazo by’ubukene bukomeye.

Avuga ko aribyo byatumye yishyira ku isoko ku gaciro ka miliyoni 20 z’ama-naira ($49,000; 49,000,000Frw) akizeza uzamugura kumutwara akamukorera n’umutima we wose.

Mbere yo gufatwa yabwiye abanyamakuru ati: “Icyemezo cyo kwigurisha nagitewe n’ubukene, nindamuka mbonye umuguzi ndateganya guha ababyeyi banjye miliyoni 10 z’ama-naira ($24,000; 24,000,000Frw).

“Nishyure miliyoni eshanu z’imisoro ya leta, mpe miliyoni ebyiri uwariwe wese wamfasha kubona umuguzi, nanjye ngumane asigaye.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ihindagurika ry’ikirere ririmo guteza gatanya mu nyoni za albatross –...

Iyo umubano hagati y’abashakanye urangiye, bishobora guterwa n’uko ikibatsi...
28 November 2021 0

Umugore yashyingiranwe n’inka afata nk’umugabo we wapfuye akayizukiramo

Umugore yashakanye n’inka nyuma yo kumusoma bigatuma yizera ko iyi nyamaswa...
28 November 2021 0

Umugore yiyemeje kwishyurira byose umugabo wakwemera ko bashyingiranwa mu...

Umugore uvuga ko yagurishije roho ye kwa satani, yavuze ko arimo gushaka...
27 November 2021 0

Wa mugore wabyaye abana 44 yahawe inkunga n’umugiraneza

Umugore wo muri Uganda w’imyaka 40 wibarutse abana 44 ku mugabo umwe,yahuye...
27 November 2021 0

Umupolisi yapfuye urupfu rw’amayobera ubwo yashakaga guca inyuma umugore...

Amakuru yaturutse muri Zimbabwe yavuze ko umupolisi wari usanzwe afite...
27 November 2021 0

Umusaza yajyanwe mu rukiko ashinjwa gusambanya ihene y’abandi...

Umusaza witwa Shaari Hasan w’imyaka 60 arashinjwa gusambanya ihene y’abandi...
26 November 2021 0