skol
fortebet

Ntibisanzwe : Bifotoje nk’ umukwe n’ umugeni bamaze imyaka 70 babana (Amafoto)

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Umusaza Ferris Romaire n’umukecuru we Margaret Romaire, ntibigize bifotoza ubwo bakoraga ubukwe mu 1946. Kuri ubu nibwo bafashe amafoto y’Ubukwe babikorerwe n’umwuzukuru wabo.
Ferris na Margaret batuye i Morgan City, Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamenyanye ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye maze bemeranywa kubana mu 1946. Mu mwaka wi 1946 ubwo bambikanaga impeta y’urudashira nta mafoto y’uwo muhango yigizwe afatwa kuburyo yari kujya yerekwa abataratashye ubwo bukwe. Uyu musaza (...)

Sponsored Ad

Umusaza Ferris Romaire n’umukecuru we Margaret Romaire, ntibigize bifotoza ubwo bakoraga ubukwe mu 1946. Kuri ubu nibwo bafashe amafoto y’Ubukwe babikorerwe n’umwuzukuru wabo.

Ferris na Margaret batuye i Morgan City, Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamenyanye ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye maze bemeranywa kubana mu 1946.

Imyaka 70 irashize ubu nibwo bafashe amafoto y’ubukwe

Mu mwaka wi 1946 ubwo bambikanaga impeta y’urudashira nta mafoto y’uwo muhango yigizwe afatwa kuburyo yari kujya yerekwa abataratashye ubwo bukwe. Uyu musaza yibuka neza ko ubukwe bwabo bwabaye tariki ya 24 Ugushyingo 1946, ariko icyo gihe batigeze bifuza ko hari amafoto yafatwa cyane ko ubukwe bwamaze iminota 15 gusa.

Ngo kwakira abashyitsi byabereye iwabo w’umukobwa kuburyo nta mwanya w’amafoto wari kuboneka. Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 bamaze babana nk’umugabo n’umugore, umwuzukuru wabo witwa Amanda Kleckley yazanye Gafotozi witwa Lara Carter anazana imyenda y’ubukwe yo kwambara maze asaba aba babyeyi ko bamwemerera bakifotoza bambaye iyo myenda.

Mu myenda yazanye harimo ikanzu y’ubukwe, agatimba na kositimu.Muzehe Ferris w’imyaka 90 y’amavuko na mukecuru Margaret w’imyaka 89 y’amavuko, bavuga ko mu myaka yose bamaranye urugo rw’abo rwubakiye ku kubahana mu buzima bwa buri munsi.

"Kubahana no guha umufasha wawe umwanya ntuhore umucungacunga nkaho ari uruhinja ”. Ikindi ngo ni "kwemera ko wakosheje ugasaba imbabazi “ ariko asoza avuga ko umukecuru we Margaret atigeze na rimwe akosa."

Mukecuru Margaret yavuze ko gusaba imbabazi byubaka kurusha guhora mu magambo adashira, "gusaba imbabazi igihe wakosheje utabanje kwihagararaho no gutsimbarara ku mafuti yawe ndetse no kwihutira gucyemura ikibazo icyo ari cyo cyose mwagiranye kugira ngo ubuzima bukomeze.’

Lara, gafotozi wabafotoye, yavuze ko yatangajwe n’uburyo aba bombi babanye avuga ko yabonye muri bo.Ferris na Margaret babyaranye abana bane, banafitanye abazukuru umunani ndetse n’abuzukuruza umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa