skol
fortebet

Umugabo wa mbere mu mateka watwise amezi 9 umwana akanamwibaruka yatangaje agahinda yatewe n’abaganga

Yanditswe: Thursday 23, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko witwa Bennett Kaspar-Williams utuye mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye gutwita akanabyara, ababazwa n’abarimo abaganga bamwita umugore cyangwa nyina w’umwana. Uyu mugabo na mugenzi we bahuje ibitsina witwa Malik bashakanye mu 2019, bifuje kugira umwana, abaganga bamwemerera kubimufashamo bifashishije ubuhanga bwabo bwo gusimbuza imisemburo, ahabwa iy’abagore.
Uyu mugabo yamaze amezi 9 atwite nkabandi bagore
Bennett yasamye muri (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko witwa Bennett Kaspar-Williams utuye mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye gutwita akanabyara, ababazwa n’abarimo abaganga bamwita umugore cyangwa nyina w’umwana.
Uyu mugabo na mugenzi we bahuje ibitsina witwa Malik bashakanye mu 2019, bifuje kugira umwana, abaganga bamwemerera kubimufashamo bifashishije ubuhanga bwabo bwo gusimbuza imisemburo, ahabwa iy’abagore.


Uyu mugabo yamaze amezi 9 atwite nkabandi bagore

Bennett yasamye muri Werurwe 2020, abyara umwana yise Hudson mu Kwakira k’uwo mwaka, abanje kubagwa kuko nta handi umwana yari kunyura, kuko ntiyigeze ahinduza imyanya myibarukiro.

Gusa mu gihe cyo kubyara nk’uko tubikesha Daily Mail, Bennett yababajwe n’uko abaganga bamwitayeho bamwise umubyeyi, n’abantu bamubona ubu bakaba ari ko bamuhamagara.

Yagize ati: “Ikintu cyonyine cyatumye mbabara ubwo nari ntwite ni ukwibeshya ku gitsina cyanjye ubwo nitabwagaho n’abaganga. Gahunda yo gutwita, yego ndabyita gahunda (business) yo gutwita kubera ko kwita ku batwite muri Amerika bijyanishwa n’ububyeyi/ubugore, ubwo ni yo mpamvu bigoye kutibeshwaho ku gitsina.”

Yabyaye abazwe ariko ababazwa nuko abaganga bamwitaga umugore
Yakomeje ati: “N’ubwo mfite ubwanwa bwinshi, igituza kirambuye yewe n’igitsina cy’umugabo, abantu ntabwo baba babyitayeho, ahubwo bakomeza kunyita mama, umubyeyi…Ni cyo kimbabaza.”

Bennett yibona nk’umugabo waciye agahigo, akabasha kubyara kandi ubu bushobozi busanganywe ab’igitsina gore. We yishimira cyane kwitwa se wa Hudson, n’uyu mwana akamwita se, aho kwitwa nyina.

Yagize ati: “Nta kinkomeza kurusha kuvuga ngo ndi umugabo waremye umwana wanjye.”

Umwana we yamaze kuba mukuru


Uyu mugabo ari kumwe n’undi mugabo w’umukunzi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa