skol
Kigali

Ntibisanzwe!!!Umugore yaciye ibintu ajya ku kibuga cy’indege yambaye Bikini

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 September 2021

Umugore yaciye ibintu hose kubera ukuntu yatinyutse kujya ku kibuga cy’indege cya Miami muri USA yambaye imyenda y’imbere [Bikini] gusa anahetse igikapu kandi aha hantu hajya abantu bambaye neza.

Video y’uyu mugore yambaye utwenda tw’imbere gusa ari ku kibuga cy’indege, yashyizwe hanze n’abiyise « Humans of Spirit Airlines » kuri Instagram bandikaho bati “igihe iyo wateguye ikirori saa sita ufite urugendo rw’indege saa kumi z’amanywa.

Umwe yahise yandikaho ati “nibura yibutse kwambara agapfukamunwa.”

Muri iyi video,uyu mugore wari wambaye bikini y’icyatsi yinjiye ku kibuga cy’indege afashe isakoshi ya Louis Vuitton anahetse igikapu cy’umukara inyuma yerekeza aho bashyira imizigo.

Aya mashusho y’uyu mukobwa ufite imisatsi y’umuhondo yakwirakwijwe hose byatumye benshi bacika ururondogoro bamwibazaho.

Kompanyi itwara abagenzi ya Spirit Airlines yabwiye New York Post ko aya mashusho atizewe ariko ko bitanatangaje.

Uyivugira yagize ati “Ayo mafoto ntawamenya aho yafatiwe neza kandi ntagaragaza neza kompanyi y’indege uyu mukobwa yari agiye gukoresha.Twasuzumye dusanga mu madosiye yacu tutagize umukiriya wambaye kuriya.”

Uyu muntu ntiyigeze ahishura niba iyi kompanyi yakwemera gutwara umugenzi wambaye Bikini.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusaza yajyanwe mu rukiko ashinjwa gusambanya ihene y’abandi...

Umusaza witwa Shaari Hasan w’imyaka 60 arashinjwa gusambanya ihene y’abandi...
26 November 2021 0

Umunya Kenya w’imyaka 35 yashyingiranwe n’umuzungukazi umukubye 2 mu myaka...

Umusore w’imyaka 35 y’amavuko w’umwirabura yaciye ibintu hose kubera amashusho...
26 November 2021 0

Sobanukirwa ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi

Hari ibintu umugore akora akabifata nk’ibyoroshye kandi ari kwisenyera...
26 November 2021 0

Yabyaye umwana we w’imfura ku myaka 50 y’amavuko

Umugore yakiriye bwa mbere umwana ku myaka 50 y’amavuko nyuma y’imyaka yo...
26 November 2021 0

Umugore wakoreraga igisirikare cya Nigeria yarumwe n’inzoka mu bwiherero...

Umugore wo mu ngabo zirwanira mu kirere z’igihugu cya Nigeria witwa Lance...
26 November 2021 0

Umuvugabutumwa yatunguye benshi kubera ukuntu yasengeye ku ngufu umugabo...

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba,umuvugabutumwa yagaragaye...
25 November 2021 0