skol
fortebet

Ntibisanzwe! Umukobwa yinjiye mu kizamini yambaye ikanzu y’ubukwe bitangaza benshi

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Nigeria hasakaye amashusho y’umukobwa winjiye mu ishuri yigamo yambaye ikanzu y’ubukwe agiye gukora ikizamini nyuma y’uko umunsi w’ubukwe bwe uhuriranye n’umunsi w’ikizamini.

Sponsored Ad

Abahanga mu bijyanye n’imyigire bagira inama abanyeshuri ko bakwiye kwambara imyambaro itababangamiye mu gihe bagiye mu kizamini bityo bikabafasha gusubiza neza ibyo babajijwe, ibi rero siko byagenze mu gihugu cya Nigeria ubwo umukobwa yajyagaku ishuri yigamo agiye mu kizamini yambaye umwambaro w’ubukwe.

Uyu mukobwa wiga muri kaminuza ya Kwara State Polytechnic iherereye mu mujyi wa Ilorin muri leta ya Kwara yatunguye abantu ubwo yasesekaraga kuri iyi kaminuza yigamo ari mu ikanzu y’ubukwe aje gukora ikizamini nk’abandi nyuma y’uko umunsi w’ubukwe bwe wari wahuriranye n’umunsi yari gukoreraho ikizamini gisoza igihembwe.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram yerekanaga uyu mukobwa ari kwinjira ndetse anasokoka aho yakoreraga ikizamini yambaye ikanzu y’ubukwe arinako abantu bari hafi aho bamwitegerezaga cyane ubona ko batunguwe.

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri aya mashusho bamwe bamwifurizaga amahirwe masa mu kizamini yakoze abandi bakibaza impamvu yatumye atabanza kuza mu kizamini yambaye imyenda isanzwe maze nyuma akaza guhindura akambara ikanzu y’ubukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa