skol
fortebet

Nubwo abayeho mu buzima bwiza ntibimubuza kuba atunzwe no kurisha ubwatsi nk’amatungo(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Mehmood Butt w’imyaka 50 wo mu gace ka Gujranwala mu ntara ya Punjab muri Pakistan, atunzwe n’ibyatsi ndetse n’amababi y’ibiti, ibintu yize kurya ubwo yari umukene cyane none yarabimenyereye byamaze kujya mu ifunguro rye rya buri munsi.
Mehmood Butt w’imyaka 50 avuga ko yavutse mu muryango ukennye cyane ndetse na we abyiruka ari umukene kuburyo kubona ibyo kurya bitamworoheraga maze aza kwiga kurya ibyatsi ndetse n’amababi y’ibiti, ibintu yaje kumenyera none akaba aribyo bimutunze (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Mehmood Butt w’imyaka 50 wo mu gace ka Gujranwala mu ntara ya Punjab muri Pakistan, atunzwe n’ibyatsi ndetse n’amababi y’ibiti, ibintu yize kurya ubwo yari umukene cyane none yarabimenyereye byamaze kujya mu ifunguro rye rya buri munsi.

Mehmood Butt w’imyaka 50 avuga ko yavutse mu muryango ukennye cyane ndetse na we abyiruka ari umukene kuburyo kubona ibyo kurya bitamworoheraga maze aza kwiga kurya ibyatsi ndetse n’amababi y’ibiti, ibintu yaje kumenyera none akaba aribyo bimutunze kugeza ubu akaba amaze imyaka 25 aribyo yirira .

Mehmood Butt amaze imyaka 25 yiriira ibyatsi ndetse n’amababi y’ibiti

Yagize ati: " Mu muryango wanjye hari ubukene bukabije cyane, twari abatindi nyakujya. Ubuzima bwari butugoye cyane ku buryo kubona ibyo kurya byari intambara. Nigiriye inama yo kuzajya nirira ibyatsi ndetse n’amababi y’ibiti kugirango ndebe ko iminsi yakwicuma.”

Uyu mugabo avuga ko igihe cyaje kugera ava muri bwa bukene kuko yari amaze kubona akazi ariko kureka kurya ibyatsi biramunanira kuko byari bimaze kuba ibintu amenyereye kandi bitamugiraho ingaruka.
Mehmood Butt yabonye akazi ava mu buzima bubi ariko kureka kurya ibyatsi biramunanira kuko yari amaze kubimenyera.

Mehmood Butt yabonye akazi ava mu buzima bubi ariko kureka kurya ibyatsi biramunanira kuko yari amaze kubimenyera

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko batangazwa no kubona yirira ibyatsi akaba ahorana ubuzima bwiza kuko atajya akunda kurwaragurika.

Ghulam Mohammad, umuturanyi w’uyu mugabo yagize ati "Ntituramubona yagiye kwa muganga kwivuza. Twe dutangazwa no kubona umuntu arya ibyatsi ndetse n’amababi y’ibiti ntibimugireho ingaruka agahorana ubuzima buzira umuze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa