
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 125 Akarere ka Nyanza kamaze ari umurwa mukuru w’u Rwanda rwohambere ,hakozwe urugendo rwasuye ahantu Ndangamateka –Ndangamurage ,rwayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme.
Ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024 nibwo hasuwe ahandu Ndangamurage mu Kerere ka Nyanza igikorwa cyitabiriwe nabamwe mu bakozi ba Rayon Sports ,nabayobozi Bakarere ndetse n’Abaturage ba Karere ka Nyanza.
Ahasuwe:
1. Ibigabiro by’Umwami Yuhi V MUSINGA aho Umurwa wa Nyanza washingiwe mu
1899.
2. Urukiko rw’Umwami Mutara III RUDAHIGWA ubu hari ikigo gitanga amakuru
y’ubukerarugendo mu Karere ka Nyanza (Nyanza Information Center)
Aha ni naho hari amateka ya Rayon Sports , Abahasuye basobanuriwe amateka ya
Rayon Sports n’aho ihurira n’Akarere ka Nyanza.
3. Ikaragiro rya Nyanza (Nyanza Milk Industries) ryashinzwe n’Umwami Mutara III
Rudahigwa mu 1937.
4. Ingoro ndangamurage yo kwigira iri ku Rwesero
5. Ingoro y’amateka y’Abami mu Rukari
6. Ku Musezero w’i Mwima aho ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, Kigeri
V Ndahindurwa n’Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Rayon Sports izakina na Mukura VS ku wa 6 kuri Stade ya Nyanza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *