skol
fortebet

Nyina wa Neymar Jr ngo yahunze kubera kujujubywa n’umukunzi we arusha imyaka 30

Yanditswe: Wednesday 26, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves, yahunze iwe nyuma yo kwibasirwa n’umukunzi we Tiago Ramos arusha imyaka 30 y’amavuko
Aba bombi bavuzwe cyane mu binyamakuru muri 2020 nyuma yo gutangaza ko bakundana kandi imyaka yabo ari nk’iy’umwana na nyina.
Ibintu byagenze nabi mu minsi mike ishize hagati y’aba bombi kuko bivugwa ko Ramos yibasiye Madamu Goncalves w’imyaka 55, nyuma yo kwanga kubahiriza bimwe mu byo yamusabye.
Umunyamakuru Gabriel Perline yabwiye gente.ig ko Ramos yagize ishyari (...)

Sponsored Ad

Nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves, yahunze iwe nyuma yo kwibasirwa n’umukunzi we Tiago Ramos arusha imyaka 30 y’amavuko

Aba bombi bavuzwe cyane mu binyamakuru muri 2020 nyuma yo gutangaza ko bakundana kandi imyaka yabo ari nk’iy’umwana na nyina.

Ibintu byagenze nabi mu minsi mike ishize hagati y’aba bombi kuko bivugwa ko Ramos yibasiye Madamu Goncalves w’imyaka 55, nyuma yo kwanga kubahiriza bimwe mu byo yamusabye.

Umunyamakuru Gabriel Perline yabwiye gente.ig ko Ramos yagize ishyari maze asenya inzu yabo i Rio de Janeiro.

Gabriel Perline agira ati: “Abaturanyi bumvise induru, ibitutsi, urusaku rw’amacupa bijugunywa hasi, n’ijwi ry’umugore urira.”

Kubera impamvu z’umutekano, nyina wa Neymar yavuye mu nzu maze asaba abashinzwe umutekano kutagira uwinjira mu nyubako.

Ntabwo ari ubwa mbere nyina wa Neymar yibasiwe n’uyu mukunzi we.

Bivugwa ko mu mezi make ashize, Nadine Gonçalves yigeze guhunga iyi nzu ye iri Rio de Janeiro ashakisha ubuhungiro mu muryango we I Santos nyuma yo gutongana n’uyu mukunzi we ukiri muto.

Nadine Goncalves yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gushyira hanze ifoto ari mu rukundo n’uyu musore muto cyane urushwa n’umuhungu yibyariye imyaka 6 y’amavuko.

Icyo gihe Nadine Goncalves abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatakaye mu rukundo rw’uyu musore ukiri muto aho yagize ati “ikidafite ubusobanuro ntabwo wagisobanura,ubana nacyo”,arangije ashyiraho utumenyetso twinshi tw’umutima.

Neymar washimishijwe n’uru rukundo rw’umubyeyi we n’uyu mwana muto yahise asubiza ubu butumwa bwa nyina ati “Ishime mama,ndagukunda.”Arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima twinshi.

Ababyeyi ba Neymar batandukanye muri 2016 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana mu nzu imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa