skol
Kigali

Nyiri inzu yateye umupangayi we kubera ko umugore we yanze ko batera akabariro

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 May 2022

Umugabo wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero ku mupangayi we n’umukunzi we yitwaje umuhoro akabakomeretsa.

Ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi, uyu mugabo wakodeshaga amazu i Port Harcourt, muri Nigeria, ngo yibasiye umudamu witwa Comfort n’umukunzi we, Stanley Nwagadi, yitwaje umuhoro kubera gushaka gusambanya uyu mugore akamwangira.

Uyu mugabo wakodeshaga amazu yashinjwe kugirira irari uyu mugore witwa Comfort wakodeshaga inzu ye no kumuhoza ku nkeke amubwira ko ari kumwe n’umugabo "w’umushomeri" atunze mu rugo rwe.

Comfort ari mu bitaro,yavuze ko havutse impaka ubwo yafuraga imyenda ye hanyuma akayanika ku mugozi wari mu rugo, maze nyir’inzu na we babanaga mu gipangu, arayanura.

Yavuze ko igihe yajyaga gufata iyo myenda,nyiri inzu yatangiye kumutuka, agira ati: "aho kugira ngo umugabo agutunge mu rugo,umwihambiraho."

Nk’uko Comfort abitangaza ngo umukunzi we yumvise ayo magambo ya nyirinzu witwa Alabo maze habaho guterana amagambo hagati yabo.

Yavuze ko ayo makimbirane yatuje ubwo we n’umukunzi bombi bavaga mu rugo ariko mu gutaha basanze Alabo yabateze yatyaje umuhoro.

Comfort yavuze ko bakimara kwinjira mu rugo ai kumwe n’umukunzi we, uyu mugabo yabirutseho afite umuhoro amutema inshuro nyinshi.

Yongeyeho ko Stanley yarwanye no kumutabara nyuma yo kumva induru ye, na we yatemwe mu mutwe n’ukuboko mbere y’uko ukekwaho icyaha ahunga.

Bwana Stanley Nwagadi, yasabye ko nyir’inzu yatabwa muri yombi agakurikiranwa. Ubuyobozi bwa polisi ya leta ya Rivers bwemeje ko nyirurugo yahunze, ariko bemeza ko azafatwa agshyikirizwa ubutabera.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikigo abahungu bambara amajipo gikomeje guca ibintu

Ishuri ryo muri Uganda ryaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho...
30 June 2022 0

Umusaza yiguriye isanduku y’akataraboneka azashyingurwamo napfa

Umusaza w’imyaka 87 ukomoka ahitwa Busia, muri Kenya yaguze isanduku nshya...
29 June 2022 0

Ghana: Abasinzi bishakiye igisubizo nyuma yo gupfa kwa bagenzi babo...

Ishyirahamwe ry’abasinzi bo muri Ghana ryatangije porogaramu ya E-Drink...
29 June 2022 0

Umusore yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga kwambikira umukunzi we impeta...

Umusore washakaga gutungura umukunzi we ngo amwambike impeta amusaba ko...
28 June 2022 0

Yafashwe yiba igitoki ategekwa kugihekenya cyose ari kibisi

Umugabo wo mu gihugu cya Ghana yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatirwaga mu...
28 June 2022 0

Umuhanzikazi w’imyaka 21 yarashwe n’umugabo we w’imyaka 79 azira gusaba...

Umuririmbyikazi yarashwe n’umugabo we ugeze mu za bukuru nyuma yo kugerageza...
28 June 2022 0