skol
fortebet

Nyuma ya Hiroshima, umugi wa Ngasaki nawo watewemo bombe the Fat Man. Biri mu byaranze uyu munsi

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 9 Kanama n’umunsi wa 221, mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 144 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba ari ku wa Gatatu inshuro 56.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka
1936: Mu mikino ngororamubiri yo mu Cyi (Summer Olympic Games), Jesse Owens yatwaye umudali wa kane wa zahabu yikurikiranyije, ahita aba umuntu wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabashije gutwara imidali igera kuri ine.
1942: Mahatma (...)

1942: Mahatma Ghandi wari umuyobozi w’u Buhinde yatawe muri yombi n’ingabo z’Abongereza mu mugi wa Bombay, ubwo yari agiye gutangiza Quit India Movement yasabaga ubwigenge bw’igihugu cye.

1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Umujyi wa Nagasaki mu Buyapani wangijwe bikomeye na bombe Fat Man, yarimaze guterwa n’indege B-29 Bockscar y’ingabo za Leta zunze ubumwe z’amerika. Abantu 35,000 bahise bahasiga ubuzima.

1974: Biturutse ku gisebo gikomeye cyane mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kizwi nka Watergate Scandal, Perezida Richard Nixon yeguye ku mirimo ye asimburwa na Visi Perezida we, Gerald Ford. Richard Nixon yabaye Perezida wa mbere mu mateka y’iki gihugu weguye ku mirimo ye.

1999: Perezida w’u Burusiya Boris Yeltsin yakuye ku butegetsi Minisitiri w’Intebe Sergei Stepashin, iyi ikaba yari inshuro ya kane yirukana abagize guverinoma.

2001: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika George W. Bush yatangaje ko yiyemeje gufasha abakoraga ubushakashatsi ku bijyanye n’iyororoka ry’ingirangingo, stem cells.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1961: John Key, yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya New Zealand
1973: Filippo Inzaghi wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru, ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2000: John Harsanyi, umunya Hongiriya wahawe igihembo cyitiriwe Nobel.
2004: Robert Lecourt, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, yabaye Perezida w’urukiko rw’Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi.

2007: Joe O’Donnell, umunyamakuru wari gafotozi ukomeye, ukomoka muri Amerika.

Tariki ya 09 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abaturage kavukire b’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa