skol
fortebet

Padiri washinjwe kumara imyaka isaga 20 asambanya abana b’abahungu yongeye gufungwa

Yanditswe: Saturday 20, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umupadiri Bernard Preynat, wakatiwe muri 2020 igifungo cy’imyaka 5 azira gusambanya abana bato b’abahungu hagati ya 1971 na 1991 muri diyosezi ya Lyon, yatawe muri yombi ku wa gatatu tariki ya 17 Ugushyingo mu gitondo i Loire, kugira ngo arangize igihano cye.

Sponsored Ad

Uyu wahoze ari umupadiri yaburanishijwe kubera ibikorwa byakozwe mu myaka 35 ishize. Uyu musaza w’imyaka 76 ntabwo yarangije igihano cye kubera ubuzima bubi,gusa ntibyashimishije inzego za rubanda byatumye ubutabera bw’Ubufaransa bwongera kumwohereza mu buroko.

Ku bwa Me Frederic Divez, umwunganira,yagize ati "Ni igihano cyashyizzwe mu bikorwa". Icyakora, uyu munyamategeko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umukiriya we.

Ifungwa rya padiri Preynat ryongeye kuzamura impaka ku byaha by’imibonano mpuzabitsina ku bihaye Imana ba kiliziya gatolika. Baracyagaragara mu mahano y’ubusambanyi,

Imyaka itandatu nyuma y’ibirego bya mbere byatanzwe mu 2015 n’abahoze ari abaskuti bahohotewe icyo gihe n’umupadiri wa Sainte-Foy-lès-Lyon (Rhône), iri tangazo riratuma batuza mu mitima yabo.

Mu rubanza rwe muri Werurwe 2020, umushinjacyaha yashinje Preynat "guhungabanya" ubuzima bw’abaskuti ndetse no "gukoresha ituze ry’ababyeyi no guceceka kwa Kiliziya" kugira ngo yongere ibikorwa bye byo guhohotera.

Umwe mu banyamategeko b’urwego rwa gisivili yavuze ko ibyaha byo gusambanya biri hagati ya 3.000 na 4000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa