Padiri yafotowe yasohokanye n’umukobwa w’ikizungerezi ku mazi
Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018
Umupadiri wo muri Malawi witwa Rev. Fr. Charles Mukhalira Chiuta Dhlovu wo muri diyosezi yitwa Mzuzu,yafotowe ari ku mazi yosohokanye n’umunyamakurukazi w’ikizungerezi,bahuje urugwiro cyane.
Uyu mupadiri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho amafoto ye n’uyu mukobwa acicikanye ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu ndetse yageze hirya no hino mu binyamakuru.
Uyu mukobwa witwa Grace Mwiwa wari kumwe na padiri Ndlovu,asanzwe ari umunyamakuru kuri radio ya kiliziya yitwa Tigawane radio ndetse mu minsi ishize yazamuwe mu ntera ashyirwa mu buyobozi bwayo.
Ubwo kiliziya yari yateguye ibirori,uyu mupadiri yihereranye uyu munyamakurukazi ku mucanga witwa Chikale bahuza urugwiro karahava.
Ababonye aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga banenze uyu mupadiri wsebeje kiliziya gatolika,ndetse bamagana iyi myitwarire y’ubuyobe yarimo kandi yararahiriye kuzapfa atiyandurishije abagore.
Ibitekerezo
Icyo nabwira abantu bose ni uko Padiri ari umuntu nk’abandi, ikindi ni uko mbere yo guhabwa iryo Sakramentu badapima umuntu ngo barebe ko ari ikiremba cg se ngo bavuge ko bakeneye ibiremba wapi kabisa ikindi ntibareba ngo uyu azi kwishima cg se ntazi kuryoshya.
Ahubwo twagashimye umuntu wiyemeza igikorwa nka kiriya uwariwe wese atapfa gushobora.
Ikindi buriya barakunda nk’abandi bose, si igitangaza kuba umwe byamuyobera cg yabinanirwa, ni umuntu si igisimba kandi si umuntu wabaye décu ngo yumve ko isi yamuguye hejuru.
Ibikoresho bye birakora neza nk’abandi bose kandi ni umuntu, yabuzwa niki se !!?
Ni kenshi twifixa imihingo bamwe bagahigura abandi bikatunanira ku mpamvu zitandukanye, bibaho.
Cyakoze Imana ishobora guhitamo uwananiranye mu gihe nawe yerekana kuba yakwihana cg yakwicuza ibibi akora.
Hari nigihe kwihana bikugora ariko bigaragara ko ntako utagira ngo usubire k’ umurongo, bityo Imana ikagufasha cg ikagutabara, ndetse ikanagukoresha kugirango utange ubuhamya.
Cyakoze Imana ishobora guhitamo uwananiranye mu gihe nawe yerekana kuba yakwihana cg yakwicuza ibibi akora.
Hari nigihe kwihana bikugora ariko bigaragara ko ntako utagira ngo usubire k’ umurongo, bityo Imana ikagufasha cg ikagutabara, ndetse ikanagukoresha kugirango utange ubuhamya.
Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri benshi bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yavuye Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Birababaje kubona Gatorika iririmba ngo "Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika",nyamara abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3,ushinzwe Amafaranga yose yo kwa Paapa.Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL of wayoboraga Archdiocese ya Washington DC.Kuki Amadini yose yiyemera,nyamara agakora ibyo imana itubuza?Reba Pastors bamaze amafaranga y’abantu,mu gihe Yesu yasize adusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).Biteye isoni !!!