skol
Kigali
Fortebet

Pakistan:Ihene yavukanye amatwi maremare kurusha izindi ku isi ikomeje kwamamara(AMAFOTO)

Ubuzima   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 11 July 2022

Muri Pakistan haherutse kuvuka ihene yavukanye amatwi maremare kurusha izindi zimaze kubaho ku isi, ikaba ikomeje kwamamara ndetse no gutangarirwa na benshi.


Iyi hene yiswe Simba, yavutse mu kwezi gushize mu gace kitwa Karachi muri Pakistan aho amatwi yako afite uburebure bwa santimetero 54.

Nyiri aka gahene, Mohammad Hasan Narejo, avuga ko yatangiye kuvugana Guinness World Records kugira ngo na ko kinjizwa mu bintu bidasanzwe by’uduhigo byabayeho ku Isi, kakaba kakwitwa “Ihene y’amatwi maremare kurusha izindi” mu gihe ku rubuga rw’utu duhigo iki cyiciro kitarimo.

Yagize ati “Mu minsi 10 cyangwa 12 Simba imaze kuvuka, yatangiye kugaragara mu Binyamakuru byaba imbere mu Gihugu no hanze, none mu minsi 30 imaze kuba ikimenyabose kandi no mu myaka 25 cyangwa 30 ntekereza ko izaba igifite ako gahigo.”

Uyu mugabo nyiri aka gahene, avuga ko yifuza kukorora mu buryo budasanzwe kugira ngo gakomeze kogera Isi yose.

Amashusho y’aka gahene, ari ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza kiruka gakina ariko amatwi yako agenda atendera akora hasi mu gihe ko kaba katabyitayeho ubona kishimye.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Yateye umukobwa we w’imyaka 13 inda kugira ngo ahabwe amafaranga...

Umugabo w’imyaka 49 wa Lusaka yitabye urukiko nyuma yo gusambanya akanatera...
13 August 2022 0

Umugore yafashwe agiye kugurisha umuhungu we kugira ngo abone ayo kwishyura...

Umugore wo mu Burusiya yatawe muri yombi azira gushaka kugurisha umuhungu...
13 August 2022 0

Umwarimukazi wari umutinganyi yashyingiranwe n’umugabo umurusha imyaka 30...

Umwarimukazi w’imyaka 26 ’utarigeze atekereza’ kuba mu rukundo n’umuntu...
12 August 2022 0

Umusore yashyingiranwe na mushiki we bavukana nyuma yo kubura ababyeyi...

Nyuma yo kugirwa imfubyi n’intambara, umusore yahisemo kurongora mushiki we...
12 August 2022 0

Umugabo yikuye mu mva yari yashyinguwemo ari muzima n’abantu bivugwa ko...

Umugabo yashyinguwe ari muzima nyuma yo guta ubwenge ari mu birori maze...
11 August 2022 0

Umugore wabyaye umwana udafite uburanga yajyanywe mu nkiko n’umugabo...

Mu Bushinwa umugabo yareze umugore amushinja kumubyarira umwana udafite...
10 August 2022 0