skol
Kigali

Pasiteri yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya abana b’impanga b’imyaka 12

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 May 2022

Ku wa gatatu, tariki ya 4 Gicurasi, umucamanza Abiola Soladoye muri Leta ya Lagos, muri Nijeriya, yakatiye Pasiteri Michael Oliseh igifungo cya burundu azira gusambanya abakobwa b’impanga b’imyaka 12 b’umukunzi we.

Mu rubanza rwe, Umucamanza Soladoye yasobanuye ko Bwana Oliseh, akaba n’umushumba wungirije w’itorero ’i Okota muri Lagos, “yafashwe ku ngufu” kenshi abakobwa b’umukunzi we.

Uyu mucamanza yavuze koubushinjacyaha bwaragaragaje neza ibimenyetso ku byaha uyu mupasiteri aregwa byo gusambanya aba bana abasimburanya.

Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwasanze “imyitwarire ye idakwiriye nka pasiteri.

Amaze guhamwa n’ibyaha uregwa yakatiwe igifungo cya burundu "ndetse hemezwa ko ibihano bigomba gutangwa kandi ko izina rye riri mu gitabo cya Leta ya Lagos cyandikwamo abakoze ibyaha byo gusambanya abana.

Umucamanza yamaganye ababyeyi b’abahohotewe kubera kohereza abo bana babo kubana n’uyu wabahohoteye.

Ati: “Ababyeyi b’abahohotewe ntibagize amakenga kandi ntibari bakwiye kohereza abana babo kwa Oliseh. Abana ntibagomba gushingwa abantu bakuru b’abanyamakosa."

Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha, Olufunke Adegoke, ngo uyu pasiteri yakoze ibyo byaha mu Gushyingo 2017 i Ago, hafi y’umujyi wa Okota mu nkengero za Lagos kandi ibyo byaha binyuranyije n’ingingo ya 137 y’amategeko ahana ibyaha ya Leta ya Lagos yo muri 2015.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bahuriye mu kabari bagiye kwiyahuza inzoga kubera ibibazo bibabyarira...

Musiimenta yari yagiye mu kabari gutura umujinya byeri mu gihe Nuwagaba...
23 June 2022 0

Umugore yashyingiranwe n’igipupe mu bukwe bwaciye ibintu [AMAFOTO]

Umugore ukomoka muri Brazil, avuga ko yakundanye akanashyingiranwa n’igipupe...
22 June 2022 1

Yavumbuye ko yashyingiranwe n’umugore mugenzi we nyuma y’amezi 10...

Umugore ntiyigeze amenya ko umugabo we mu by’ukuri yari umugore mugenzi we...
20 June 2022 0

Kylian Mbappe na Achraf Hakimi bakoreye ibiruhuko mu gihugu cyo muri...

Kylian Mbappé na Achraf Hakimi bari muri Afrika mu biruhuko byabo. Aba...
18 June 2022 0

Umukwe yakubitiye umugeni we mu bukwe amuziza kumutsinda mu irushanwa...

Umukwe yakubise umugeni we mu mutwe ku munsi w’ubukwe bwabo nyuma yo...
18 June 2022 0

Umugabo yashimuse umukobwa yibyariye amuziza umurage uhambaye yahawe na...

Umugabo yashimuse umukobwa yibyariye nyuma yo kumenya ko yahawe umutungo...
18 June 2022 0