skol
Kigali

Pasiteri yakatiwe urwo gupfa ashinjwa gutuka idini ya Islam

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 January 2022

Umupasiteri w’Abaporotesitanti w’imyaka 58, Zafar Bhatti yakatiwe urwo gupfa azira gutuka Islam.

Zafar yakatiwe n’urukiko rwa Rawalpindi, muri Pakisitani. Anglican Ink yatangaje ko pasiteri ufunzwe kuva mu 2012, yashinjwaga kohereza ubutumwa bugufi bwo gutuka Islam.

Uyu Pasiteri wayoboraga itorero mbere y’ifatwa rye mu 2012, yashinze umuryango utabara imbabare "Jesus World Mission" wo gufasha abakene.

Ifatwa rye ryaje nyuma yuko umuntu utazwi yamureze.

Nubwo yatangaje ko nimero ya SIM yakoreshwaga mu kohereza ubutumwa bugufi itanditswe mu izina rye ahubwo ko yari iy’umugore w’umuyisilamu witwa Ghazala Khan, Zafar, wahakanye inshuro nyinshi ibyo aregwa, yakatiwe igifungo cya burundu ku ya 3 Gicurasi, 2017 hashingiwe ku gika cya 295 (a) na 295 (c) cy’igitabo cy’amategeko ahana ya Pakisitani kubera ubutumwa bugufi bivugwa ko “butesha agaciro” Intumwa y’Imana Muhamadi na nyina. Umugore nyiri iyo nimero ya telefone yaburanishijwe muri Mata 2013 arekurwa by’agateganyo.

Kuri ubu Zafar ni we mfungwa yafunzwe igihe kinini izira gutukana kandi ni we wa mbere wakatiwe igihano cy’urupfu, cyemejwe n’urukiko ku ya 3 Mutarama.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore ibintu bine umugabo akorera umugore akunda gusa

Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye...
24 January 2022 0

Umugabo yarokokeye mu mapine y’indege yagenze amasaha 11 yerekeza...

Polisi mu Buholandi ivuga ko yasanze umuntu muzima mu gice cy’amapine...
24 January 2022 0

Zimbabwe: Haravugwa inzoka ifata ku ngufu abagore ikiba amafaranga abagabo...

Abaturage bo mu Mudugudu wa 5 wa Inyathi, muri Zimbabwe batangaje inkuru...
23 January 2022 0

Umupolisi yapfuye ubwo yarimo gutera akabariro n’umugore

Umupolisi yemejwe ko yapfuye ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore...
23 January 2022 0

Umugore yahishuye ukuntu yemereye murumuna w’umugabo we ko babyarana abana...

Umugore w’imyaka 28 w’ahitwa Mansa muri Zambia, yabwiye urukiko ko yemereye...
21 January 2022 0

Umugabo yasindishije umugore we kugira ngo mugenzi we bakorana...

Umugabo wifuzaga kubona undi muntu aryamanye n’umugore we bamaranye imyaka...
21 January 2022 0