Pasiteri yasabye abayoboke be kumushyingura ari muzima ngo yigane Yesu bimubyarira akaga
Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022
Ibitangazamakuru byinshi birimo thereliantnews byatangaje inkuru idasanzwe y’umupasiteri wasabye abayoboke be kumushyingura ari muzima ngo azazuka ku munsi wa 3 birangira apfuye.
Uyu mupasiteri wo muri Zambia yashyinguwe n’abayoboke be nkuko yabibasabye aho kuzuka aguma mu nda yisi.
Pasiteri James Sakara yari yarasabye abayoboke be kumuboha no kumushyira mu mva ari muzima. Ibyo aba bashatse kubyanga ariko uyu mupasiteri abizeza ko kimwe na Yesu, azagaruka mu isi y’abazima ku munsi wa gatatu (...)
Ibitangazamakuru byinshi birimo thereliantnews byatangaje inkuru idasanzwe y’umupasiteri wasabye abayoboke be kumushyingura ari muzima ngo azazuka ku munsi wa 3 birangira apfuye.
Uyu mupasiteri wo muri Zambia yashyinguwe n’abayoboke be nkuko yabibasabye aho kuzuka aguma mu nda yisi.
Pasiteri James Sakara yari yarasabye abayoboke be kumuboha no kumushyira mu mva ari muzima. Ibyo aba bashatse kubyanga ariko uyu mupasiteri abizeza ko kimwe na Yesu, azagaruka mu isi y’abazima ku munsi wa gatatu w’ishyingurwa rye.
Ibyo ngo yabikoze ashingiye ku kwizera kwe n’ishyaka yagiriye umurimo w’mana.
James Sakara wiganye Yesu, ntiyagarutse avuye ikuzimu ku munsi wa 3 nkuko yari yabyijeje kuko kuva icyo gihe, nta muntu wigeze amubona.
Polisi ya Zambiya iri guhiga abayoboke be bamufashije gukora iyi mihango itangaje. Benshi barahunze nyuma yo kumenya ko bari gushakishwa. Ariko, abandi bantu bavuga ko uru rubanza ruhisha izindi mpamvu.
Bamwe bavuga ko ibi bishobora kuba bitarabayeho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *