skol
fortebet

Pasiteri yatezwe Camera n’umugore we afatwa ari gusambanya umukozi wabo

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wa pasiteri yakoresheje kamera za CCTV rwihishwa kugira ngo afatire mu cyuho umugabo we usanzwe ari umushumba ari kumuca inyuma ku mukobwa bafitanye isano waje mu rugo kubafasha imirimo
Uyu mushumba uzwi cyane yafashwe aca inyuma umugore we wamuteze kamera za CCTV mu cyumba cyabo no mu cyumba cy’uruganiriro
Nk’uko ikinyamakuru The Nairobian kibitangaza ngo Madamu Irene Kavata, umugore w’Umushumba Jonathan Musyoki Muthoka washinze itorero Jesus Liberation Minister International, avuga (...)

Sponsored Ad

Umugore wa pasiteri yakoresheje kamera za CCTV rwihishwa kugira ngo afatire mu cyuho umugabo we usanzwe ari umushumba ari kumuca inyuma ku mukobwa bafitanye isano waje mu rugo kubafasha imirimo

Uyu mushumba uzwi cyane yafashwe aca inyuma umugore we wamuteze kamera za CCTV mu cyumba cyabo no mu cyumba cy’uruganiriro

Nk’uko ikinyamakuru The Nairobian kibitangaza ngo Madamu Irene Kavata, umugore w’Umushumba Jonathan Musyoki Muthoka washinze itorero Jesus Liberation Minister International, avuga ko uyu wiyitaga umukozi w’Imana yasambaniye mu buriri bwabo na mwishywa we yari yazanye nk’umuntu wo kubafasha imirimo yo mu rugo rwabo ruherereye ahitwa Savannah State muri Nairobi.

Ubu busambanyi bwatumye uyu mugore atandukana ukwezi kose n’uyu mushumba nawe ukora akazi k’ukuriye ubucuruzi mu kigo cy’itumanaho muri Kenya.

Kuva icyo gihe Kavata yagiye mu rukiko aregera guhabwa indezo yo kumufasha kwita ku bana babo.

Mu mvugo ye yo ku wa 19 Nyakanga 2016, Kavatayavuze ko Bishop Muthoka yamciye inyuma kuva mu bukwe bwabo bwo mu itorero bwabaye mu 2008 bamaze imyaka irindwi babana.

Mu nyandiko yahawe urukiko, Kavata avuga ko yavumbuye ubuhemu bw’umugabo we mu kwezi kwa buki. Inyandiko ye igira iti: “Urega avuga ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe no ku mubiri kuva yamenya ko uregwa yakoranye imibonano mpuzabitsina n’abagore azi nabo atazi.”

Uyu mugore yavuze kandi ko uyu mugabo we yakururanaga n’abagore ku rusengero ndetse yahoraga mu ngendo zihoraho agiye kumuca inyuma.

Ibitekerezo

  • Niko bigenda mu ngo nyinshi kandi ku isi hose.Niba izo CCTV zabaga hose twakumirwa.Zikajya zifata ababikorera mu ngo,muli offices,mu modoka,muli lodges,etc...Gusa bajye bamenya ko imana ibareba kandi bizababuza kuba mu bwami bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa