skol
fortebet

Perezida Ali Bongo Ondimba yanenzwe kunyagiza abagize guverinoma ngo bamwifurize urugendo rwiza

Yanditswe: Saturday 01, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hari amashusho yakwirakwiriye yerekana abayobozi bakuru ba leta ya Gabon bari mu mvura nyinshi baherekeje perezida kugira ngo bamwifurize urugendo rwiza ubwo yerekezaga mu Bufaransa ku wa gatatu,tariki ya 28 Nzeri.
Perezida Ali Bongo Ondimba yafashwe amashusho ku kibuga cy’indege ari hamwe n’umwe mu barwanira mu mazi wari umufashije umutaka.
Abagize guverinoma ye bari batonze umurongo mu mvura nyinshi kugira ngo bamusuhuze kandi bamwifurize urugendo rwiza ubwo yavaga mu gihugu yerekeza mu (...)

Sponsored Ad

Hari amashusho yakwirakwiriye yerekana abayobozi bakuru ba leta ya Gabon bari mu mvura nyinshi baherekeje perezida kugira ngo bamwifurize urugendo rwiza ubwo yerekezaga mu Bufaransa ku wa gatatu,tariki ya 28 Nzeri.

Perezida Ali Bongo Ondimba yafashwe amashusho ku kibuga cy’indege ari hamwe n’umwe mu barwanira mu mazi wari umufashije umutaka.

Abagize guverinoma ye bari batonze umurongo mu mvura nyinshi kugira ngo bamusuhuze kandi bamwifurize urugendo rwiza ubwo yavaga mu gihugu yerekeza mu Bufaransa.

Iyi videwo yarebwe n’abantu benshi cyane aho benshi banenze Perezida kuba yaremereye abayobozi bagenzi be guhagarara mu mvura.

REBA IYI VIDEWO:

Ibitekerezo

  • Ubwo ni bwo ni uburetwa ariko rero. Ngo bamwifurize urugendo rwiza? Ubwo se abahamagara avuga ngo iki? Bo se uretse kuba byamaze kuba itegeko,bagenda bavuga ko bagiye he? Ni ukurwanira ko isosi yabo itagwamo inshishi naho nta rukundo rwaba rubirimo tu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa