skol
fortebet

Perezida Kenyatta yageneye ishimwe umusore wamutoye akoresheje ikirenge

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

Umusore witwa John Gichuhi w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu gace ka Thika yatoye umukuru w’Igihugu cya Kenya akoresheje amaguru ye.Ibintu byakoze ku mutima ya benshi binagera kuri ny’ir’ubwite Perezida Uhuru Kenyatta watsinze amatora ahigitse abo bari bahanganye.
Tariki ya 26 Ukwakira 2017 mu gihugu cya Kenya habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yari asubiwemo nyuma y’urukiko urukiko rw’ikirenga rutesheje agaciro ayari yabanje.
Amafoto ya John yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko avuye mu (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa John Gichuhi w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu gace ka Thika yatoye umukuru w’Igihugu cya Kenya akoresheje amaguru ye.Ibintu byakoze ku mutima ya benshi binagera kuri ny’ir’ubwite Perezida Uhuru Kenyatta watsinze amatora ahigitse abo bari bahanganye.

Tariki ya 26 Ukwakira 2017 mu gihugu cya Kenya habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yari asubiwemo nyuma y’urukiko urukiko rw’ikirenga rutesheje agaciro ayari yabanje.

Amafoto ya John yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko avuye mu cyumba cy’itora, ibinyamakuru birandika karahava.Uyu musore yashyize urupapuro rw’itora hagati y’amano maze acengeza urwo rupapuro mu gasanduku kabugenewe.

Ibinyamakuru bikomeye nka Daily Nation na TUKU byatangiye gushyira amafoto ye kuri Twitter, uyu musore amenywa na Kenyatta gutyo amufuta nk’uwo urubyiruko rwagakwiriye kwigiraho mu gukunda igihugu bitabira buri gikorwa cyose.

Nyuma y’itora, ku ibiro by’itora yatoreyeho uyu musore batangaje ko yatoye Kenyata ari nawe wegukanye intsinzi akubise inshuro Raila Odinga wari wanikuye mu matora.

Uyu musore yatunguye benshi mu matora y’Umukuru w’Igihugu/PHOTO | NDUNGU GACHANE | NATION MEDIA GROUP

Binyuze kuri Minisitiri ushinzwe gutwara Abantu, James Macharia, Murang, umunyamabanga wa Kenyatta ndetse John Elungata ushinzwe umutekano muri Kenya bagiye gusura uyu musore mu cyumweru gishize bamugezaho inkuru nziza ivuye kuri Kenyatta.Kenyatta yifashishije abo batatu maze agena miliyoni 3 z’amashilingi ya Kenya yo gufasha uyu musore mu buzima bwe bwa buri munsi.

John Gichuhi yavutse nta maboko afite binagaragara ko atameze neza no ku bindi bice by’umubiri we. Uyu musore yitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu nk’abandi bose mu gace ka Kiambu aho yatoresheje amaguru ye nk’uko bigaragara ku mafoto.

Nyuma y’uko inkunga yagenewe n’umukuru w’igihugu imugezeho, John Gichuhi yashimiye byimazeyo Kenyatta mu magambo ye agira ati “ibyasaga nk’inzozi zange zibaye impamo. Sinumvaga ko umuntu nkange umeze gutya utanagira amaboko yamenywa n’umuntu ukomeye mu gihugu cya Kenya (Uhuru Kenyatta). Mbikuye ku mutima ndamushimiye cyane kandi musezeranya ko inkunga anteye nzayikoresha neza cyane kugira ngo nange niteze imbere.”

Ikinyamakuru TUKO cyanditse ko ayo mafaranga yahawe n’umukuru w’Igihugu agiye kuzuza inzozi John Gichuhi yari asanzwe afite.Ngo yifuzaga gufungura ubucuruzi butandukanye mu gace atuyemo burimo boutique, Salon de Coiffire na Cyber Cafe.

Abavuzi bo muri Amerika mu mugi wa Atlanta, Georgia bafatanyije na Kenya Heart Foundation bananiwe kuvura uyu musore byatumye agarurwa mu gihugu cye. Uyu musore yageze mu gihugu akomeza amasomo ye ariko aza gutangaza abantu; aho mu bizamini bakoraga yabonaga amanota angana na 375/500 bitewe n’uko atari yarabonya akanya ko kwiga nk’abandi.

John Gichuhi asanzwe abana mu cyumba n’undi muntu na we ufite ubumuga.Ngo uyu John niwe ukunze kumuhumuriza akamubwira y’uko n’abafite ubumuga bafite ibyo bashoboye.Uyu musore azwi cyane mu nsengero zikomeye zo muri Kenya aho abwiriza abantu.

Perezida kenyatta avuga ko urubyiruko rw’igihugu cya Kenya rukwiye gushimangira urukundo rw’igihugu cyabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa