Perezida Macron yatemberanye na Fally Ipupa banywera inzoga mu muhanda
Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2023

Amashusho ya Perezida w’Ubufaransa afashe icupa ry’inzoga hamwe n’umuhanzi Fally Ipupa mu mbaga y’abantu ikomeje guca ibintu hirya no hino.
Uyu Perezida w’Ubufaransa woroshya ubuzima cyane yafotowe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu afashe agacupa ka byeri ari kumwe na Fally Ipupa n’abandi bantu bakomeye mu gihugu cya RDC.
Nyuma yo kurangiza ingendo ze muri Afurika yo hagati,Perezida Macron yanze kuva i Kinshasa atanyoye byeri niko gusangira na bamwe mu bakomeye muri iki gihugu ndetse batembera mu (...)
Amashusho ya Perezida w’Ubufaransa afashe icupa ry’inzoga hamwe n’umuhanzi Fally Ipupa mu mbaga y’abantu ikomeje guca ibintu hirya no hino.
Uyu Perezida w’Ubufaransa woroshya ubuzima cyane yafotowe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu afashe agacupa ka byeri ari kumwe na Fally Ipupa n’abandi bantu bakomeye mu gihugu cya RDC.
Nyuma yo kurangiza ingendo ze muri Afurika yo hagati,Perezida Macron yanze kuva i Kinshasa atanyoye byeri niko gusangira na bamwe mu bakomeye muri iki gihugu ndetse batembera mu mihanda i Kinshasa.
Mu gusoza umunsi wo kuwa 04 Werurwe,Perezida Macron yari yishimye mu mihanda yo muri Komini ya Bndalungwa mu mujyi wa Kinshasa.
Hari nyuma y’igitaramo cya kizigenza Fally Ipupa na Orchestre Kimbanguiste OSK,hanyuma uyu muhanzi aramusohokana basangira agacupa.
Mu mashusho yafashwe,Perezida Macron yasuhuzaga abantu afashe iri cupa ndetse videwo yageze hanze ica ibintu.
Perezida Macron aherutse gusura ibihugu birimo Gabon,Congo Brazzaville na RDC.
Perezida Macron yakiriye mu biro bye kizigenza Fally Ipupa usanzwe ari Ambasaderi wa UNICEF,baganira ku muteka mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri ayo mashusho dukesha Le Parisien,Perezida Macron wari watumiwe mu gitaramo na Fally Ipupa yananywereye iyi byeri mu ruhame.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *