skol
fortebet

Polisi yafashe Umusore amaze kwiba amabati n’inzugi z’imisigiti 14

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 21 witwa Abba Haruna ukomoka muri Nigeria yakoze agashya yiba inzugi n’amabati y’imisigiti 14 yo muri iki gihugu yo mu duce 3 dutandukanye tw’ahitwa Kiyawa.
Uyu yatawe muri yombi amaze gusambura iyi misigiti aho ngo yabeshyaga ko ari bwubake indi mishya nyamara ari umutekamutwe wishakira amaronko.
Uyu ngo yafashwe na Polisi amaze gusakambura iyo misigiti no kuyikuraho inzugi ndetse ngo yari yamaze kubona ababigura.
Ikinyamakuru Daily Trust kivuga ko uyu Haruna nawe (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 21 witwa Abba Haruna ukomoka muri Nigeria yakoze agashya yiba inzugi n’amabati y’imisigiti 14 yo muri iki gihugu yo mu duce 3 dutandukanye tw’ahitwa Kiyawa.

Uyu yatawe muri yombi amaze gusambura iyi misigiti aho ngo yabeshyaga ko ari bwubake indi mishya nyamara ari umutekamutwe wishakira amaronko.

Uyu ngo yafashwe na Polisi amaze gusakambura iyo misigiti no kuyikuraho inzugi ndetse ngo yari yamaze kubona ababigura.

Ikinyamakuru Daily Trust kivuga ko uyu Haruna nawe w’umuyisilamu yari yatetse imitwe byanakunze gusa umuvugizi w’umujyi wa Kiyawa yavuze ko yafashwe ndetse ibi byaha bimuhama.

Umuvugizi Abbas Rufai Wangara yavuze ko Haruna ashinjwa gusenya iyi misigiti no kugurisha ibikoresha byayo.

BBC yo yavuze ko yatwaye ibi bikoresho byo ku misigiti 14 y’ahitwa Taura,Kiyawa na West Jahun .

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kanoke witwa Ussaini Wanzam Ilyasu yabwiye abanyamakuru ko Haruna yaje mu gace k’iwabo mu byumweru bike bishize avuga ko akorera umuryango w’Abarabu wubaka imisigiti minini cyane ndetse ko bagomba gusenya ishaje kugira ngo bubakirwe imishya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa