Ku wa gatanu, amakuru avuga ko abantu batatu baguye mu makimbirane yavutse ubwo hatangwaga imfashanyo y’ibiribwa mu nkambi y’abantu bimuwe n’intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku wa kane, abayobozi b’inzego z’ibanze bazanye ibiryo mu nkambi ya Kanyaruchinya,ibamo impunzi zigera ku 17.500 hafi y’umujyi wa Goma.
Abayobozi bahisemo gutanga imfashanyo bukeye bwaho, nk’uko umuyobozi w’ikigo Theo Musekura yabitangaje.
Yatangarije AFP ati: "Iki cyemezo cyarakaje (...)
Ku wa gatanu, amakuru avuga ko abantu batatu baguye mu makimbirane yavutse ubwo hatangwaga imfashanyo y’ibiribwa mu nkambi y’abantu bimuwe n’intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku wa kane, abayobozi b’inzego z’ibanze bazanye ibiryo mu nkambi ya Kanyaruchinya,ibamo impunzi zigera ku 17.500 hafi y’umujyi wa Goma.
Abayobozi bahisemo gutanga imfashanyo bukeye bwaho, nk’uko umuyobozi w’ikigo Theo Musekura yabitangaje.
Yatangarije AFP ati: "Iki cyemezo cyarakaje bamwe mu mpunzi, bitera amakimbirane yahitanye abantu batatu."
Musekura yongeyeho ko bamwe mu mpunzi barashwe abandi bagakandagirwa.
Impunzi 2 z’ahitwa I Kanyaruchinya na bo bemeje ko abantu batatu bishwe, basobanura ko abapolisi barashe mu rwego rwo gutatanya imbaga.
Yongeyeho ko umwe mu bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye atatangazwa, yavuze ko abantu babiri barashwe undi umwe arakandagirwa mu mubyigano kugeza apfuye, abandi batanu barakomereka.
Bamwe mu batangabuhamya bavuze ko amakimbirane yatangiye ubwo abantu bageragezaga kwiba ibiryo.
AFP yatangaje iyi nkuru ntiyashoboye kwigenzurira neza umubare w’abapfuye. Colonel Patrick Molengo, umuyobozi wa polisi yaho, ntabwo yashubije itangazamakuru.
Benshi mu batuye muri iyo nkambi bahunze imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC.
Inyeshyamba za M23 zigarurira uduce twinshi mu byumweru bishize bituma abantu ibihumbi bahunga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *