skol
fortebet

Reba ibikoresho 10 ukoresha kenshi ariko bifite udukoryo utaravumbura

Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018

Sponsored Ad

Ikinyamakuru UMURYANGO kifashije inkuru yatambutse mu kinyamakuru gikora inkuru zibanda ku ntonde z’ ibintu bitandukanye kigiye kukugezaho udukoryo n’ imimaro y’ utuntu duto usanzwe ubona ukatwibazaho ariko ntuhite ubona impamvu yatwo n’ utwo utigeze ubona.

Sponsored Ad

1. Agrapheuse (Strapler)

Ako kantu kaba kuri Agrapheuse kagufasha gukuraho izo wateye ku mpapuro
Niwitegereza kuri Agrapheuse ukoresha mu biro urasanga inyuma ifite akuma karenzeho kameze nk’agasongoye. Ako kuma gafite umumaro wo kugufasha gukuramo inzuma wateye ku mpapuro mu gihe wifuje kuzikuramo.

2. Agafuniko k’ikaramu

Agafuniko k’ikaramu gafite umumaro wihariye
Umwobo uciye hejuru ku gifuniko cy’ikaramu ntago washyiriwemo umurimbo gusa. Abize mu mashuri muzi uburyo abantu bakunda kugishyira mu kanwa igihe umuntu ari gukurikira amasomo cyangwa ari mu kazi.

Uzasanga akenshi ikaramu igifite cyarangiritse kuko byorohera nyir’ikaramu kugishyira mu kanwa.

Niyo mpamvu kampani zikora bene aya makaramu nka Bic cyangwa Ball Pen zahisemo gutobora hejuru kugira ngo umuntu aramutse akimize umwuka ubone aho unyura mu gihe agikorerwa ubutabazi bw’ibanze.

3. Igikoresho cyo kwarura Macaroni (Spaghetti)

Icyo gikoresho gisanzwe gikoreshwa mu kwarura macaroni cyanakoreshwa mu gupipa ayo ugiye guteka
Ibyinshi mu bikoresho bikoreshwa mu kwarura macaroni usanga bifitemo umwenge hagati. Akamaro k’uwo mwenge ni ugufasha gupima amakaroni yahaza umuntu umwe mu gihe ugiye guteka. Uriya mwenge washyizweho hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe ku bantu benshi ku ngano ya macaroni yahaza umuntu umwe.

4. Akuma kari ku myenda y’amakoboyi

Utwo twuma abantu benshi ntibamenya umumaro watwo
Aka kuma kameze nk’agapesu kari muri tumwe mu twabaye inshoberamahanga ku bantu batandukanye ku isi. Mu myaka mike ishize nibwo abahanga bashoboye gutahura icyo utu twuma tumaze, dore ko sosiyete yaduhimbye ya Levi’s Strauss yari yaranze gutangaza umumaro watwo.

Utu twuma dushinzwe gutuma uyu mwenda udapfa gucika, kuko nubwo igitambaro gikoze ikoboyi gikomera bishobora kukiviramo gucika mu gihe cyipfunyaritse.

5. Utu twuma rero dutuma iyo ikoboyi yipfunyaritse nta yindi ngaruka byayigiraho.

Benshi bakoresha umufuka wo ku ikoboyi mu kubika ibintu bito nk’ibiceri, ariko sicyo wa korewe bwa mbere
Naho kariya gafuka kaba ku ikoboyi, kuri iki gihe gakoreshwa nk’akabikwamo ibintu bito bito. Ariko siyo mpamvu kashyizweho ubwo ikoboyi yakorwaga bwa mbere mu myaka ya 1800. Kari karakorewe kubikwamo amasaha, icyo gihe isaha yari itaratangira kwambarwa ku kaboko.

6. Utumenyetso kuri ‘Key Board’ ya mudasobwa yawe

Key board ya mudasobwa nayo igira utubuto tubiri abantu badakunda kumenya umumaro watwo
Reba kuri mudasobwa yawe cyangwa niba utari hafi aho uyigereraho witegereze, urasangaho utumenyetso tubiri tumeze nk’utudomo. Kamwe kuri ku nyuguti ya ‘F’ akandi kari ku nyuguti ya ‘J’. Utu natwo dufite impamvu yatwo twagiyeho.

Iyo mpamvu nta yindi uretse gufasha umuntu wandika kumenya aho izindi nyuguti ziherereye. Ibi byumva ku buryo bwihuse n’abazobereye umurimo wo kwandikisha imashini (typists) kuko bibafasha kwandika atiriwe akura amaso kuri Screen ya mudasobwa ngo arebe kuri Key Board, bikamufasha kwandika yihuta kandi adategwa.

7. Umwenge kuri metero bushumi


Uwo mwenge uri kuri metero ukoreshwa kugira ngo uyifatishe ahantu ubashe gupima neza
Uyu mwenge washyiriweho gufasha umuntu upima gufatisha umusozo wa metero ye ku kantu abona kamufasha kuyifata atiriwe akenera undi umufasha. Ku ifoto urabona ko batanze urugero rw’iburo yifashishijwe mu gufata iyi metero.

8. Coca kora mu mukebe (Can)


Uko wari usanzwe unywa Coca Cola, n’uko wagakwiye kuyinywa
Niba warigeze kwifashisha umuheha mu kunywa Fanta cyangwa ikindi kintu kiri mu mukebe, byanga bikunze wabikoze nabi ariko ntawaguseka kuko benshi ntibabizi n’ababimenye nta gihe gishize.

Ku mukebe w’ibyo kunywa hariho akantu kameze nk’impeta ukurura ufungura. Ako kantu niko uba ukwiye guhindukiza ukanyuzamo umuheha wijiza mu mukebe ukinywera nta kibazo.

Ako kantu kadufasha ko umuheha utagenda wizunguza bikakubangamira cyangwa ukakumenaho icyo kunywa.

9. Umukondo w’isafuriya


Uwo mukondo w’isafuriya ugufasha guterekaho ikimamiyo
Uriya mwenge uri ku mukodo ufite akamaro ko kugufasha guterekaho ikimamiyo cyo gutekesha isosi. Uyu mwenge ushobora no gukoreshwa bamanika isafuriya aho yajyenewe kubikwa. Niba ufite isafuriya ifite umukondo ubutaha ntukajye ubura aho ushyira ikimamiyo.

10. Igipimo cya lisansi


Aho ako gapimo ka lisanse gashushanyije nka pompe gaherereye niho reservoir iba ireba Niba ufite imodoka ukaba ujya ugira ikibazo cyo kwitiranya aho umunwa wa rezerivuwari (Reservoir) uherereye ntuhangayike kuko nturi wenyine. Abantu benshi bakunda guhura n’iki kibazo aho umuntu ajya kuri Station kunywesha agaparika mu ruhande rutari rwo.

Kwirinda iki kibazo ujye ureba ku kamenyetso ka lisence muri Tableau y’imodoka, usangaho agashushanyo ka ‘pompe’ itanga lisansi. Ako gashushanyo ka pompe gafite umugozi, niba uri ibumoso ubwo imodoka iba inywera ibumoso, kaba iburyo imodoka ikanywera iburyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa