skol
fortebet

Reba ibintu bigera kuri 20 bikunze kuba muri Telefone z’Abasore b’iki gihe

Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017

Sponsored Ad

Nk’ uko bimenyerewe ko mu Isakoshi y’Umukobwa hari ibintu bidashobora kuburamo,ni nako ku musore w’ iki gihe iyo ugiye muri Telefone ye ngendanwa ahandikirwa ubutumwa bugufi utaburamo ubutumwa bumwe na bumwe buba busekeje ndetse n’ ubundi buba bubabaje bitewe n’ aho Isi iri kwerekera cyangwa se bitewe n’ubushomeri bwugarije Urubyiruko muri iki gihe.
Ikindi buriya nk’ uko akenshi bizwi ko abakobwa aribo bantu bakunda guhimba abantu amazina muri Telefone zabo,n’abahungu nabo ni uko.
Kuko (...)

Kuko umuhungu ahimba abantu ayo mazina akurikije icyo uwo muntu amukuraho cyangwa se amumariye mu buzima busanzwe.

Bityo nyuma yo gukora ubucukumbuzi kuri telefone z’abahungu zigiye zitandukanye dore bimwe mu bintu udashobora kubura muri telefone z’abasore b’iki gihe.

*Dore bumwe butumwa bugufi usanga muri telefone z’abasore b’ iki gihe:

1- Ntuhakane ni wowe wanteye inda (Diane)._

2- Bitarenze ku Cyumweru ntazagusanga mu nzu yanjye wa mwambuzi we (nyir’inzu).

3- Nakubwiye ko mfite umugabo (Vestine muganga)._

4- Ndaje kdi ndarara (Ange Kgl)._

5-Wowe uri uwo kurongora gusa kurera byo byarakunaniye (Aline-Rubavu)._

6-Pack yawe yahagaritswe,kongera kuyigura kanda *255# (Tigo)._

7-
Ndi mu mihango (Alice chr)._

8-Ni wowe ugezweho kugura umuriro “Gakuta”

9-Cheri maze ntabwo nkije “Stress”

10.Ko wanyihoreye se? “Rosine”

11- Za ntama bazibye (mama)._

12- Tigo igutije 84 uzishura 98 (Tigo)._

13- Uri hehe ngo nkugurire suruduwiri sha (uwicity).Mu Cyaro

14- Mfite ubwoba chr, imihango yanze kuza nukuri (Gisèle).

15- Wanjyaniye kundepoleza ko nakubiswe nta ticket ( Modeste Ngoro).

16- Wanguriye M2U ya Tigo man ?

17- Niba warakoreye aho ni akazi kawe ndabizi neza Betty yaranduye !

18- Bya bintu ko mbikeneye kdi ntumpakanire (Marcel).

19- Ni ukuri si ukukwanga kandi ntubifate nabi ( Claire Gillette).

20- Nagiye kurepeta wongere mu kanya ( Assoumpta).

Ubu ni bumwe mu butumwa udashobora kubura na bumwe muri Telefone z’abasore b’iki gihe.

Gusa iyo witegereje neza cyangwa se ugashyira mu gaciro usanga ahanini aribwo buzima abasore b’iki gihe babayemo ahanini ariko biturutse ku bushomeri bwugarije urubyiruko bigatuma birirwa bakora ubusa.

E-mail:[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa