skol
fortebet

Ruhango: Umugore yariwe akayabo n’ikiryabarezi arasara amenagura ibirahuri by’inzu gikinirwamo

Yanditswe: Friday 24, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo mu karere ka Ruhango ucuruza avoka yahuye n’uruva gusenya ubwo yari avuye muri ako kazi ajya gukina ikiryabarezi kimara amafaranga ye niko kunanirwa kubyihanganira ateragura amabuye ku nzu ikinirwamo icyo kiryabarezi.
Nkuko amakuru dukesha BTN abitangaza,mu gitondo cyo kuwa Gatatu,uyu mugore yabyutse ajya gucuruza Avoka,ahitira mu nzu ikinirwamo ikiryabarezi mu mujyi wa Ruhango aribwo yariwe amafaranga menshi.
Ubwo byari bigeze saa yine z’ijoro ryo kuri uwo munsi,uyu mugore (...)

Sponsored Ad

Umugore wo mu karere ka Ruhango ucuruza avoka yahuye n’uruva gusenya ubwo yari avuye muri ako kazi ajya gukina ikiryabarezi kimara amafaranga ye niko kunanirwa kubyihanganira ateragura amabuye ku nzu ikinirwamo icyo kiryabarezi.

Nkuko amakuru dukesha BTN abitangaza,mu gitondo cyo kuwa Gatatu,uyu mugore yabyutse ajya gucuruza Avoka,ahitira mu nzu ikinirwamo ikiryabarezi mu mujyi wa Ruhango aribwo yariwe amafaranga menshi.

Ubwo byari bigeze saa yine z’ijoro ryo kuri uwo munsi,uyu mugore yabonye aheraniwe niko gufata amabuye atangira kumena ibirahuri by’iyi nzu ikinirwamo iyo mikino.

Umunyamakuru wa BTN dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mugore yabanje kugwatiriza telefoni umusore ukinisha iyo mikino arashirirwa,ajya gucuruza avoka,agarukana amafaranga yari yacuruje arashira.

Icyakora ngo yabaswe nuko rimwe na rimwe yaryaga ariko nyuma akaribwa birangira ashiriwe burundu niko kuguza ibihumbi 3000 FRW yerekeza iwe mu murenge wa Mbuye agurisha inkoko,ingurube n’urwagwa yari yahishije,agaruka gukina kugira ngo arye akayabo.

Umwe mu baturage yabwiye BTN ati "Batubwiye ngo yari afite 1800 FRW agishyiramo kirashira.Yari afite Telefoni irimo memory Card ayigwatiriza ibihumbi 3000 FRW kandi uko twabibonaga yagura 8000FRW."

Undi ati "Bamuriye kabisa.Nta mugozi bamushyizemo,nta n’uwamufashe ngo aze akine.Nta wamuteruye ngo aze akine.Iyo wishyiriye urupfu rurakwica.

Nkubu yagurishije amatungo,nta na make ashyiriye umugabo.Nta kamba bamushyizemo,iyo ubuze ubwenge n’Imana irakwanga."

Uyu mugore ngo amaze kuribwa yahise atangira kurira avuza induru ngo "umugabo wanjye aranyica" ndetse ni nabwo yataye umutwe atangira gutera amabuye inyubako ikinirwamo iyi mikino.

Polisi ikorera mu murenge wa Ruhango yahise ita muri yombi uyu mugore irangije ijya kumufunga nyuma yo guta umutwe kubera kuribwa.

Umukozi wa Bonanza ikinisha Ikiryabarezi yavuze ko uyu mugore atanyurwa kuko ngo yariye ibihumbi 15 FRW ananirwa kugenda ashaka menshi birangira ahuye n’uruva gusenya.

Ati "Yaje mu gitondo saa mbili afite ibasi irimo avoka ashyiramo 100 araribwa ahita ansaba ko muguriza amafaranga akayanyishyura amaze gucuruza.Ayo namugurije icyuma cyayariye ahita ajya gucuruza avoka.Arangije gucuruza yagarutse yanga kunyishyura ahubwo ayo yacuruje nayo arayakina arashira.

Nibwo yahise ambwira ati "nguriza amafaranga njye kukuzanira amafaranga yawe".Yagomboye telefoni yari yagwatirije.

Yagiye azana amafaranga menshi yagurishije ikibwana cy’ingurube.Aho kugira ngo atahe,yakomeje arakina icyuma kimuha ibihumbi 15 FRW.Amaze kubona ayo yashoye yanze gutaha ahubwo arakomeza arakina kugeza saa mbili na 45 z’ijoro ubwo twamubwiraga ko tugiye gufunga kuko amasaha yari ageze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa