skol
Kigali

Rulindo:Umusaza yaguze inka mu isoko imuhitana atarayigeza mu rugo

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 July 2021

Umusaza w’imyaka 80 witwa Nkekabahizi Claver, wari utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo,yishwe n’inka ye ubwo yari mu nzira ava kuyigura ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.

Amakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru yatangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Tumba, Jean Bosco Manirakiza, ngo abayobozi bahageze mu ma saa munani, basanga uwo musaza amaze gupfa ubwo yari ageze mu gashyamba avuye kugura iyo nka, ngo yashatse kumurwanya mu kuyihunga yitura hasi.

Yagize ati “Ni amakuru twamenye ahagana saa munani z’amanywa, ariko urupfu rwe rwabaye mu ma saa saba, kuko twahageze dusanga amaze gupfa.

Ni umusaza w’imyaka 80, ubwo yavaga kugura inka ari kumwe n’umukecuru we, bageza ahantu mu gashyamba inka isa n’ishatse kubarwanya, mu kuyihunga amanuka muri ako gashyamba ahantu habi, urebye icyateye urupfu rwe cyane ni uko yabaye nk’uhunga iyo nka yitura hasi. Birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse amanuka muri iryo shyamba akubita umutwe ku giti, n’ubwo bitaremezwa n’inzobere z’abaganga”.

Uwo muyobozi avuga ko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego z’umutekano zahageze, zifata umwanzuro wo kujyana uwo murambo mu bitaro bya Rutongo gukorerwa isuzuma.

Uwo muyobozi arihanganisha umuryango wa nyakwigendera, aho yemeza ko n’ubuyobozi buwuri hafi.

Ati “Icyo twabwira uwo muryango ni ukwihangana, kuko n’uwo mukecuru yari ahari ubona yahungabanye n’abana be n’abuzukuru. Ni ukwihangana, ikindi ni ugusaba abaturanyi kubaba hafi bafata mu mugongo uwo mukecuru ariko bubahiriza n’ingamba zo kwirinda Covid-19, natwe abayobozi bizaba ngombwa ko tubegera dukomeza kubafata mu mugongo”.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Afghanistan: Ababyeyi bari guhatirizwa kugurisha abana babo kugira ngo...

Muri Afghanistan,haravigwa amakuru y’uko imiryango iri guhatirwa kugurisha...
18 October 2021 0

Umukinnyi ukomeye yishwe n’inkoni ashinjwa kwiba insinga z’amashanyarazi

Abantu babiri barakekwaho icyaha cyo kwica Lucky Maselesele wahoze akina...
18 October 2021 0

Pasiteri amerewe nabi kubera kujya mu bapfumu akoresheje amaraso y’umwana...

Uwiyise Pasiteri mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi azira kugerageza...
17 October 2021 0

Umusore yarumwe igutsina n’igifi cya Shark bimuviramo urupfu...

Abashinzwe gutabara ubuzima mu nyanja bagize ubwoba ubwo bakuraga mu mazi...
16 October 2021 0

Arashijwa kwica umugore we amuziza ko yamututse ko atazi gutera...

Umugabo wo muri Kenya witwa Stephen Nyangeri Mauti, arashinjwa kwica...
15 October 2021 0

Dore impamvu 5 nyamukuru zituma abakobwa b’iki gihe batinda kwemerera...

Gusaba urukundo ku muhungu arusaba umukobwa si kintu cyoroshye abanza...
15 October 2021 0