Rutahizamu Danny Ings yakuruwe n’uburanga bw’umukobwa wifotoje yambaye ubusa aca inyuma uwari umukunzi we [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 09, Sep 2018
Rutahizamu wa Southampton Danny Ings yabaye yabonye ishya itamba ata urwo yari yambaye,ubwo yabonaga umukobwa ukunze gushyira hanze amafoto yambaye ubusa amusimbuza umukunzi we bari bamaranye imyaka 2 Georgia Gibbs .
Danny Ings yabonye amafoto ya Ruby Blake w’imyaka 19 yambaye ubusa,niko guhita amukunda atangira kumwandikira ubutumwa kuri Instagram,birangira aciye inyuma uyu mukunzi we wigeze kuba igisonga cya nyampinga w’isi.
Ings yatandukanye na Gibbs bamaze imyaka 2 bakundana
Ings yatangiye akanda likes ku mafoto y’uyu mukobwa kunze kwifotoza yambaye ubusa,birangira ahisemo kumukurikira kuri Instagram ibyari umubano usanzwe birangira bakundanye atandukana na Gibbs.
Mu minsi ishize uyu mukobwa Ruby Blake yashyize hanze ifoto ya Ings yambaye ubusa,ahita ayisiba byatumye uyu Gibbs amenya ko atagikunzwe.
Umwe mu nshuti za Gibbs yatangarije ibinyamakuru ko uyu mukobwa yamaze kwikuramo uyu mukinnyi ndetse azi neza ko yikundira Ruby Blake.
Uyu mukunzi mushya wa Danny Ings yavuzwe mu binyamakuru bitandukanye ko aryamana n’umusore witabiriye amarushanwa ya Love Island witwa Kem Cetinay.
Danny Ings yatijwe na Liverpool mu ikipe ya Southampton nyuma y’umwaka yamaze adakina kubera imvune ikomeye yagize ku kuguru.
Aya mafoto ya Ruby Blake niyo yatumye Ings amusanga atera umugongo Gibbs bakundanaga
Ibitekerezo
Ariko tujye tumenya ko ibintu nk’ibi birimo kubera ku isi ku buryo bukabije kurusha kera,birajyana isi ku mperuka.Kwambara ubusa bisigaye ari nk’umukino.Nta handi bijyana uretse mu busambanyi.Imana irimbura Sodomu na Gomora,ahanini yabihoye ubusambanyi.Muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33,imana ivuga ko ku munsi w’imperuka imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Hanyuma ibe paradizo.